Ku mukino Gikundiro iheruka gutsindamo AS Kigali ibitego 4-2, hari abafana bake, bigoye kuvuga ko bari bageze mu 1500.
Umusifuzi akimara gusoza umukino, twihutiye kuganiriza bamwe mu bafana ba Rayon Sports barebye uyu mukino, tubabaza kuri bo uko babonye uyu mwaka w’imikino ikipe yabo isigajemo umukino umwe izakirwamo na Kiyovu Sports ku wa 11 Gicurasi.
Hafi ya bose, bahurije ko ari umwaka utaragenze neza kuko ikipe yabo izasigara ku rugo nyuma y’uko inaniwe gutwara Shampiyona aho izasoreza ku mwanya wa kabiri ndetse ikaba yaragarukiye muri ½ cy’Igikombe cy’Amahoro yari yegukanye mu 2023.
Bamwe muri bo, nk’uko na we ushobora kuba ubyumva kuri benshi muri iyi minsi, bashyize mu majwi ubuyobozi bw’iyi kipe ko bwagize uruhare mu gutuma uyu mwaka w’imikino utabagendekera neza, mu gihe hari ibimenyetso ko byose byashobokaga nyuma yo kwegukana FERWAFA Super Cup muri Kanama n’Igikombe cyateguwe na RNIT muri Nzeri.
Byapfiriye he muri Rayon Sports?
Ubuyobozi bwa Rayon Sports burangajwe imbere na Perezida wayo, Uwayezu Jean Fidèle, bumaze imyaka ine mu nshingano ndetse ubona ko hari byinshi bumaze guhindura no kumenya, ugereranyije n’aho bwatangiriye mu bihe bikomeye bya COVID-19.
Gusa, nubwo Rayon Sports imaze kugira umurongo runaka mu buryo ibaho, ubona ko igifite ibyuho mu bushobozi kandi na byo umuntu atarenza ingohe.
Gutegura uburyo ikipe igomba kwiyubaka, ariko bikarangira isubiye inyuma igasaba abafana inkunga yo gukusanya miliyoni 25 Frw yo kugura Joackiam Ojera [ngo yongere amasezerano mu mpeshyi ya 2023] na byo bigaragaza ko hari ibitarahinduka mu igenamigambi ry’iyi kipe bivugwa ko ari yo ikundwa n’Abanyarwanda benshi.
Ni byo, urebye iyo gahunda uburyo yiswe, wumva ko ari igikorwa cyiza ariko ntiyakabaye ikoreshwa mu isoko ryo kugura abakinnyi aho rigeze ubu kuko indi kipe ifite gahunda ishobora kugutwara umukinnyi isaha n’isaha nk’uko byagenze kuri Bigirmana Abedi byarangiye yerekeje muri Police FC.
Umutoza wa Rayon Sports, Julien Mette, amaze iminsi avuga ko kimwe mu byatumye agira umusaruro mubi ari ukuba ikipe yasanze muri Mutarama, ishingiye ku bari abasimbura mu ntangiriro z’umwaka w’imikino kuko abandi babanzaga mu kibuga bakanatsinda ibitego, barenga batanu, bose bagiye.
Ugerageje gusesengura neza ibyo avuga, wumva ko afite ukuri, ko Rayon Sports yari ikomeye mu mikino ibanza nubwo yayisoje ari iya kane aho yarushwaga amanota atandatu na APR FC yari iya mbere.
Ku rundi ruhande, kugenda kw’abarimo Musa Esenu na Hakizimana Adolphe bari basoje amasezerano, kugurishwa kwa Joackiam Ojera na Rwatubyaye basabye kuva mu ikipe no kwirukanwa kwa Luvumbu Héritier kubera kuvanga siporo na politiki, kongeraho ibibazo bya Aruna Moussa Madjaliwa utarongeye gukina kuva mu Ugushyingo, byakomye mu nkokora Gikundiro.
Iby’abo bakinnyi byaje bikurikira igenda ry’Umutoza Yamen Zelfani wirukanywe mu Ukwakira ndetse no gutererwa icyizere kwa Mohamed Wade wari umwungirije, aho Mette yanze gukorana na we, agahitamo gukora nta mwungiriza.
Perezida wa Rayon Sports, Uwayezu Jean Fidèle, aherutse kuvuga ko muri uyu mwaka w’imikino bari bagerageje kubaka ikipe ikomeye, ariko bagongwa n’uko hari abakinnyi bagiye mu mwaka w’imikino hagati kandi nta yandi mahitamo yari ahari.
Nubwo bimeze gutyo, ntawabura kuvuga ko Rayon Sports yaguze nabi muri uyu mwaka w’imikino, cyane mu bakinnyi batatu yongeyemo mu Ukuboza, aho uretse Umunyezamu Khadime Ndiaye wabanje kugaragaza itandukaniro, ariko ba rutahizamu Alon Paul Gomis na Alsény Camara Agogo [wagiye muri Werurwe] bibeshyweho.
Aha ariko, na byo bijyanye no gushaka abakinnyi ba make kandi utatakajeho umwanya ngo ubanze kureba urwego rwabo kuko bose basinye amasezerano y’amezi atandatu, bahabwa umushahara uri hagati y’ibihumbi 800 Frw na miliyoni 1 Frw.
Ni nde wacungura Rayon Sports?
Uyu munsi hari ababona kutitwara neza kwa Rayon Sports bishingiye ku buyobozi, cyane Uwayezu Jean Fidèle uyiyoboye, ariko birashoboka atari we kibazo nubwo na we akwiye guhindura uburyo iyi kipe irambagizamo abakinnyi.
Aho umupira ugeze uyu munsi, Rayon Sports ntikiri ikipe yagendera kuri kanaka kuko atunze amafaranga menshi, ahubwo ikeneye umuntu ushobora gutekereza imishinga ibyara inyungu kandi bikajyana no kubona umusaruro mu kibuga no gutwara ibikombe.
Kugira ngo ubyumve neza, niba kanaka yaraguriraga Rayon Sports umukinnyi wa miliyoni 5 Frw, akitanga miliyoni 2 Frw cyangwa miliyoni 3 Frw buri kwezi, ese uyu munsi yiteguye kugura umunyamahanga wa miliyoni 50 Frw cyangwa Umunyarwanda mwiza wa miliyoni 20 Frw? Uyu munsi, iyi kipe irasatira guhemba miliyoni 40 Frw ku kwezi!
Urebeye ku mwaka w’imikino utaha, Gikundiro ikeneye kubaka ikipe ikomeye ishobora kuzaba iri ku rwego rwo guhatana n’amakipe ya APR na Police agiye kwiyubaka birushijeho kuko azahagararira u Rwanda mu marushanwa Nyafurika.
Mu mpeshyi ishize, Uruganda rwa SKOL rutera inkunga iyi kipe, rwagize uruhare mu migurire yayo, aho rwishyuye abakinnyi barimo Aruna Mussa Madjaliwa.
Harageze ngo abakunzi b’umupira w’amaguru batangire gutekereza kure niba bashaka kubona amakipe yabo akomeye.
Urebye uburyo Rayon Sports ibayeho, ishingiye ku bafana, wanakwibaza uko bigenda kugira ngo ibashe kuba ikipe ikomeye uyu munsi, ihatanira ibikombe kuko bisaba ubushobozi buhanitse.
Impamvu ni uko bitandukanye n’imibereho y’andi makipe ihangana na yo mu Rwanda, yo ashamikiye ku bigo bya Leta n’inzego zayo zifite ingengo y’imari ihoraho kandi izamuka buri munsi.
Rayon Sports ishingiye ku bafana, ubu iri kubona abaterankunga ndetse ubuyobozi buri kugerageza kubaka ikipe imeze neza, yewe nta gushidikanya ko ishobora kuzagera kure no mu minsi iri imbere. Gusa, ntawakwirengagiza uburyo bamwe bahora bavuga ko bakeneye ikipe yabo irimo akajagari kuko bo babona bayambuwe.
Icyiza ni uko hari amakuru avuga ko Rayon Sports iri mu makipe yatekerejweho, azashakirwa abafatanyabikorwa ikaba yabona arenga miliyari 1 Frw ku mwaka w’imikino.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!