00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Rayon Sports ikomeje gutsimbarara ku mwanya wa mbere wa Shampiyona

Yanditswe na

René Anthère Rwanyange

Kuya 4 May 2013 saa 05:39
Yasuwe :

Umunsi wa 23 wa Shampiyona y’umupira w’amaguru mu Rwanda (Primus National Football League) Rayon Sports yanyagiye Etincelles ibitego 5-0, umukino wabereye i Rubavu. Uyu mukino watumye Rayon Sports ikomeza kwicara by’agateganyo ku ntebe y’icyubahiro.
Imikino yose yo mu cyiciro cya mbere yabereye rimwe kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 4 Gicurasi.
Muri rusange dore uko imikino yagenze
Rayon Sports yanyangiye Etincelles ibitego 5-0, Police FC yatsinze Musanze FC igitego 1-0, Espoir (…)

Umunsi wa 23 wa Shampiyona y’umupira w’amaguru mu Rwanda (Primus National Football League) Rayon Sports yanyagiye Etincelles ibitego 5-0, umukino wabereye i Rubavu. Uyu mukino watumye Rayon Sports ikomeza kwicara by’agateganyo ku ntebe y’icyubahiro.

Imikino yose yo mu cyiciro cya mbere yabereye rimwe kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 4 Gicurasi.

Muri rusange dore uko imikino yagenze

Rayon Sports yanyangiye Etincelles ibitego 5-0, Police FC yatsinze Musanze FC igitego 1-0, Espoir yanganyije na Marines igitego 1-1, Kiyovu Sport yatsinze Isonga FC ibitego 3-1, APR FC yatsinze AS Kigali ibitego 3-0, Muhanga yatsinzwe na Mukura igitego 1-0 na ho Amagaju atsindwa na La Jeunesse igitego 1-0.

Kugeza ubu Rayon Sports iri ku mwanya wa mbere n’amanota 51 izigamye ibitego 28, Police FC iza ku mwanya wa Kabiri n’amanota 48 izigamye ibitego 25, APR FC iri ku mwanya wa Gatatu n’amanota 42 naho Mukura VC ikaza ku mwanya wa Kane n’amanota 38.

Mu cyiciro cya kabiri, bari mu mikino ya 1/2 cy’irangiza. Esperance yatsinze Sunrise igitego 1-0, umukino wabereye kuri Stade Mumena na ho Gicumbi itsindwa na Bugesera igitego 1-0, umukino wabereye i Gicumbi.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages