Nyuma y’isozwa rya shampiyona ku wa 16 Kamena 2022, amakipe yatangiye gutangaza ko yasinyishije abakinnyi bashya no kongerera abasanzwe amasezerano kugira ngo azabifashishe mu bihe biri imbere.
Ku isoko ry’igura n’igurisha ry’abakinnyi mu Rwanda, amakipe y’inkorokoro yamaze kwibikaho abakinnyi b’intoranywa.
Uhereye kuri APR FC imaze imyaka isaga 10 yimakaje politiki yo gukinisha Abanyarwanda gusa, yarambagije bamwe mu beza baserutse neza muri shampiyona y’umwaka ushize kugeza ku makipe y’uturere, yatangiye urugendo rwo kwiyubaka.
Muri iyi nkuru turagaruka ku makipe ane ya mbere muri Shampiyona y’umwaka wa 2021/2022 arimo APR FC, Kiyovu Sports, AS Kigali na Rayon Sports.
APR FC yegukanye Igikombe cya Shampiyona yakomeje kwiyubaka. Yaguze abakinnyi batandukanye barimo Myugariro Niyigena Clément wavanywe muri Rayon Sports, Nkundimana Pablo wavuye muri Musanze FC, Ishimwe Fiston wakiniraga Marines FC, anaba Umunyarwanda watsinze ibitego byinshi mu mwaka ushize.
Aba bakinnyi biyongeraho Myugariro Ishimwe Christian na Niyibizi Ramadhan ukina mu kibuga hagati asatira izamu, aba bombi bavuye muri AS Kigali.
Ntiwavuga APR FC ngo usige mukeba wayo w’ibihe byose Rayon Sports itaritwaye neza umwaka ushize kuko yasoje shampiyona iri ku mwanya wa kane. Iyi kipe y’abafana yatangaje ko umwaka utaha ishaka kwisubiza icyubahiro yahoranye.
Ku isoko, iyi kipe kipe yambara ubururu n’umweru, yabanje kugura Umutoza Haringingo Francis Christian wari usoje amasezerano ye muri Kiyovu Sports.
Uyu Murundi yafashije Ikipe y’Urucaca gusoza Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu Rwanda mu 2021/2022, iri ku mwanya wa kabiri n’amanota 65, inyuma ya APR FC yagize amanota 66.
Haringingo yerekeje muri Rayon Sports ajyanye n’abatoza bahoze bamwungirije barimo Rwaka Claude nk’Umutoza wungirije; Niyonkuru Vladmir, Umutoza w’Abanyezamu na Nduwimana Pablo nk’Ushinzwe kongerera Ingufu Abakinnyi.
Akiyigeramo, Haringingo yahise agura myugariro Ngendahimana Eric amuvanye muri Kiyovu Sports.
Mu bandi bakinnyi Rayon Sports yasinyishije barimo Ishimwe Ganijuru Elie na Raphael Olise Osalue bakiniraga Bugesera FC; Ndekwe Félix wavuye muri AS Kigali na Iraguha Hadji wakiniraga Rutsiro FC.
Aba biyongeraho Ishimwe Patrick na Kanamugire Roger bakinaga muri Heroes yo mu Cyiciro cya Kabiri.
Abakurikiranira hafi uburyo Rayon Sports ikomeje kwiyubaka, bavuga ko iri gutegurira igihe kirekire kuko abakinnyi iri kugura biganjemo abato bataragira ubunararibonye buhagije bwayifasha guhatana mu Rwanda no ku ruhando mpuzamahanga.
Ikipe ya AS Kigali ari na yo ibitse Igikombe cy’Amahoro ikaba ari n’imwe mu zatangiye kwiyubaka mbere y’uko umwaka w’imikino urangira, yasinyishije Rucogoza Eliassa wakinaga muri Bugesera FC na Akayezu Jean Bosco wavuye muri Etincelles FC.
Iyi Kipe y’Abanyamujyi kandi yasinyishije Nyarugabo Moïse wakinaga muri Mukura Victory Sports, Dusingizimana Gilbert wa Kiyovu Sports ndetse n’Umunya-Cameroun Man Ykre Dangmo Ngnowa Hapmo wavuye muri Misr EL MaQasa FC yo mu Misiri.
Mu makipe abarizwa muri Kigali na Kiyovu Sports iri mu makipe yakomeje kwiyubaka cyane na mbere y’uko shampiyona irangira.
Kiyovu Sports yabuze igikombe ku mukino wa nyuma ikananirwa kongera kugikozaho imitwe y’intoki nyuma y’imyaka 30 ishize, iracyakomeje gukoma agatoki ku kandi.
Rugikubita, iyi kipe yibitseho Abanya-Sudani babiri ari bo Sharaf Eldin Shaiboud Ali Abderlahman wakiniye Simba SC yo muri Tanzania na rutahizamu John Mano.
Nyuma yabo ni bwo yumvikanye na Runanira Amza wakinaga muri Espoir FC na Iradukunda Bertrand wavuye muri Township Rollers yo muri Botswana.
Usibye aya makipe yabaye aya mbere n’andi akomeje kwiyubaka no kwitegura shampiyona y’umwaka utaha, izatangira tariki 19 Kanama 2022.
Kuri ubu amakipe menshi yatangiye imyitozo mu kwitegura umwaka utaha w’imikino uzabanzirizwa n’Umukino utangwaho Igikombe kiruta ibindi (Super Cup) uhuza Ikipe yatwaye Igikombe cya Shampiyona [APR FC] n’ifite icy’Amahoro [AS Kigali] ku wa 14 Kanama 2022.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!