Umunyezamu wa mbere w’Isonga, Hategekimana Bonheur ni umwe mu batangaje ko bamaze kumvikana gukinira Rayon Sports mu myaka ibiri kimwe na Nzayisenga Jean d’Amour na Niyonzima Olivier.
Rayon Sports irakira Isonga idafite kapiteni wayo, Ndayisenga Fuad na Hategekimana Aphrodis “Kanombe” basinye imyaka ibiri muri Sofapaka yo muri Kenya mu gihe Ndatimana Robert wamaze kwerekeza muri Police FC yahagaritswe by’agateganyo.
Isonga FC ishobora guha umwanya rutahizamu wayo, Usengimana Dany wari waragiye mu igeragezwa muri Tusker FC yo muri Kenya.
Rayon Sports yageze muri ½ cy’irangiza itsinze Etincelles ibitego 2-0 bya Ndayisenga Fuad mu gihe Isonga FC yasezereye Espoir FC kuri penaliti.
Mu mikino ibiri ya shampiyona, Rayon Sports yatsinze ubanza ibitego 5-0 ariko uwo kwishyura bagwa miswi.
Undi mukino wa ½ cy’irangiza, APR FC irakina na Police FC kuri stade ya Kicukiro, aya makipe yahuriye ku mukino wa nyuma mu 2014 Ndahinduka Michel atsindira APR FC igitego.



















TANGA IGITEKEREZO