00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Rayon Sports iratangira imyitozo nta mutoza mukuru

Yanditswe na

Tity Thierry Kayishema

Kuya 5 August 2015 saa 11:54
Yasuwe :

Kuri uyu wa Kane nibwo Rayon Sports itangira imyitozo i Nyanza itegura umwaka w’imikino wa 2015-2016 izaba iyobowe na Habimana Sosthene, umutoza wungirije.

Mu gihe abakinnyi baba basubira i Nyanza mu myitozo, Komite nshya ya Rayon Sports iyobowe na Gacinya Denis iraba ihererekanya ububasha n’abo basimbuye bari bayobowe na Ntampaka Theogene.

Gakwaya Olivier, Umunyamabanga wa Rayon Sports avuga ko imyitozo itangira kuri uyu wa Kane mu rwego rwo kwitegura irushanwa ry’Agaciro Development Fund izakinwa tariki ya 15-22 Kanama 2015. Abakinnyi bakaba bagera i Nyanza kuri uyu wa Gatatu.

Umutoza wungirije Habimana Sosthene niwe uri bube akoresha imyitozo Rayon Sports

Umutoza wungirije Habimana Sosthene niwe uyobora imyitozo mu gihe hakiri ibiganiro n’umutoza Kayiranga Baptiste nubwo havugwa abandi batoza nka Didier Gomez da Rosa wahoze ayitoza.

Gakwaya yagize ati " Ibyo gushaka abakinnyi bizamenyekana neza hamaze kujyaho umutoza. Ikipe igomba kubamo impinduka nk’uko ubuyobozi bwahindutse, turashaka ko ikipe isubirana isura nziza kuko yarangije nabi muri shampiyona."

Gakwaya avuga ko bagiye gushyira imbaraga nyinshi mu gutegura irushanwa ry’Agaciro Development Fund rizatangira tariki ya 15-22 Kanama 2015.

Myugariro Usengimana Faustin ntarongera amasezerano muri Rayon Sports nubwo havuzwe ibiganiro

Rayon Sports yamaze kugura abakinnyi nka Mugenzi Cedric (Gicumbi), Muhire Kevin na Nshuti Dominique Savio bakiniraga Isonga biyongera kuri Ndayishimiye Eric na Kanamugire Moses bongereye amasezerano mu gihe abandi nka Usengimana Faustin ahazaza habo hataramenyekana.

Rayon Sports yasoje shampiyona ari iya gatanu nyuma ya Sunrise itsindirwa ku mukino wa nyuma w’Igikombe cy’Amahoro.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages