Rayon Sports ihagarariye u Rwanda mu marushanwa ya CAF Confederation Cup igomba gutangira imikino yo kwishyura mu itsinda, isura USM Alger yo muri Algeria kuri iki Cyumweru tariki 29 Nyakanga 2018 mu mukino uzabera kuri Stade Mustapha Tchaker i Blida.
Umutoza Roberto Oliviera Gons Alvez de Carmo ‘Robertinho’ agomba guhagurukana abakinnyi 16 gusa mu gihe ikipe iba yemerewe 18 ku mukino, kubera ibibazo binyuranye birimo ibya Usengimana Faustin wasabye uruhushya rwo kutazajyana n’abandi kuko hari ikipe ashaka kujya gukoramo igeragezwa hanze y’u Rwanda kimwe kapiteni Kwizera Pierrot nawe uri i Burundi gushaka ibyangombwa ngo ave muri iyi kipe.
Ntabwo izajyana kandi Muhire Kevin ukina hagati mu kibuga na Ange Mutsinzi bombi bafite amakarita abiri atabemerera gukina, Rutanga Eric na Niyonzima Olivier Sefu barwaye ndetse na Bimenyimana Bonfils Caleb uri mu bihano yahawe nyuma yo kugaragaza imyitwarire itari myiza ku mukino ubanza wa USM Alger.
Rayon Sports yatsinzwe umukino ubanza kuri Stade ya Kigali ibitego 2-1 harimo icyabonetse mu minota ya nyuma, kugeza ubu ni iya gatatu mu itsinda D nyuma y’imikino itatu ikaba ifite amanota abiri, rikaba riyobowe na USM Alger ifite arindwi na Gor Mahia ifite atanu naho Young Africans ikaba iya nyuma n’inota rimwe.
Biteganyijwe ko ihaguruka mu Rwanda saa 16:00 igaca muri Qatar mbere yo kwerekeza i Blida muri Algeria aho izakinira. Umukino wayo uzasifurwa na Juste Ephrem Zio, afatanyije na Seydou Tiama na Drissa Modeste Sessouma bakomoka muri Burkina Faso.
Urutonde rw’abakinnyi 16 Rayon Sports ijyana muri Algeria:
Ndayisenga Kassim, Bashunga Abouba, Mugabo Gabriel, Irambona Eric, Nyandwi Saddam, Manzi Thierry, Rwatubyaye Abdul, Mugisha François, Mukunzi Yannick, Nova Bayama, Manishimwe Djabel, Mugume Yassin, Innocent Twagirayezu, Mbondi Christ, Ismaila Diarra na Mugisha Gilbert.


















TANGA IGITEKEREZO