Iyi kipe yarangije ku mwanya wa kabiri mu mwaka wa Shampiyona ushize, iri mu zinjiye ku isoko ry’igura n’igurisha itinzeho gato ugereranyije n’abakeba, gusa amakuru IGIHE ifite ni uko iyi kipe iri gukora ibishoboka ngo igihe cy’imyitozo kizajye kugera ifite hafi abakinnyi bose izakoresha mu mwaka wa Shampiyona wa 2024-2025.
Nyuma yo gusinyisha Richard Ndayishimiye yakuye muri Sunrise FC na Nshimiyimana Emmanuel ’Kabange’ wari Kapiteni wa Gorilla FC, Ikipe ya Rayon Sports ikaba yanemeje ko hari ba myugariro batatu bandi bari mu biganiro na yo nk’uko umwe mu bayobozi b’iyi kipe yabihamirije IGIHE.
Yagize ati “Ni byo turi mu biganiro n’abakinnyi batandukanye barimo Emery Bayisenge, Usengimana Faustin, Buregeya Prince na Osaluwe Raphael. Turi gukora ibishoboka ngo tugire abo turangizanya na bo mbere y’uko iki cyumweru gisozwa."
Emery Bayisenge usoje amasezerano muri Gor Mahia, yigeze kwifuzwa na Rayon Sports n’ubundi mu 2021 ariko birangira yisubiriye muri Bangladesh nyuma y’aho ibiganiro bitagenze neza. Faustin Usengimana we yari amaze amezi abiri ari mu Rwanda nyuma yo kutabona umwanya uhoraho wo gukina muri Iraq mu gihe Prince Buregeya aheruka gutandukana na APR FC.
Undi mukinnyi Rayon Sports yemeje ko iri kuganira na we ni Raphael Osaluwe iyi kipe yaguze muri Bugesera FC mu 2022 ariko bikarangira atabonye umwanya wo gukina uhoraho, aho yatijwe muri As Kigali mu mwaka wa Shampiyona ushize.
Uyu mukinnyi wabaye umukinnyi w’umukino wa nyuma w’Irushanwa ry’Agaciro Pre-Season ndetse wanitabiriwe na Perezida wa Rayon Sports, bivugwa ko nta gihindutse we ashobora gushyira umukono ku masezerano kuri uyu wa Gatatu.
Ikipe ya Rayon Sports ikaba itegereje no kubona umutoza mushya, aho mu gihe ibiganiro byagenda neza aka kazi kahabwa Umunya-Brésil Roberto Oliveira Gonçalves do Carmo uzwi nka Robertinho wahesheje iyi kipe Igikombe cya Shampiyona iheruka muri 2019.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!