Abakinnyi bari mu biganiro na Rayon Sports, bashobora kuyerekezamo ubwo isoko ry'igura n'igurisha mu Rwanda rizaba rifunguye barimo Nsabimana Aimable, myugariro wa Marines FC ndetse na Hakizimana Muhadjili ukinira Mukura VS.
Rayon Sports ishobora gutakaza myugariro Imanishimwe Emmanuel uri mu biganiro na AFC Leopards yo muri Kenya, yamaze kwegera myugariro Nsabimana Aimable ukinira Marines FC ariko urangije amasezerano akaba ashobora kuyerekezamo umwaka utaha w’imikino nubwo hari andi makipe y’i Kigali akomeje kumugaragariza ko amwifuza cyane.
Mu kiganiro Nsabimana ukinira ikipe y’igihugu y’abari munsi y’imyaka 20 yagiranye na IGIHE, yemeye ko yagiranye ibiganiro na Rayon Sports ndetse hasigaye ibintu bike.
Yagize ati “Muri aka kanya ndacyari muri Marines kuko imikino itararangira ariko niturangiza gukina umukino wa nyuma nzaba ndangije amasezerano yanjye. Hari amakipe menshi y'i Kigali yanyegereye ariko Rayon Sports niyo nabonye ifite gahunda ifatika ariko sindasinya amasezerano, n’indi yaza twavugana. Umwanzuro wa nyuma nzawufata shampiyona irangiye.”
Uretse uyu mukinnyi kandi Rayon Sports ikomeje kurwanira na AS Kigali rutahizamu wa Mukura VS, Hakizimana Muhadjili watsinze ibitego 15 akaba ayoboye abamaze gutsinda ibitego byinshi mu Rwanda.
Uyu mukinnyi yemereye IGIHE ko atazaguma muri Mukura VS ndetse hari amakipe menshi yamwegereye arimo AS Kigali na Rayon Sports n’andi yo mu Ntara.
Yagize ati “Navuganye n’amakipe menshi harimo n’ayo mu Ntara yanshatse ariko nahise nyahakanira kuko sinshaka kuba kure y’Umujyi. Kugeza ubu navuga ko namaze kumvikana n’amakipe abiri, AS Kigali na Rayon Sports. Zombi zemera kumpa ibyo nsaba byose ariko birumvikana ninjye uzicara ngafata umwanzuro bitewe n’izabyihutisha kurusha indi.”
Muhadjili yatangaje ko ashaka ikipe yakomeza kumufasha kuzamura urwego rwe ariko akayisinyira amasezerano y’igihe gito kugira ngo bitazamubuza amahirwe yo kugenda igihe yabona ikipe hanze.







Ibitekerezo 0