Nyuma yo kwifuza Hamissi Cedric ukinira Rayon Sports muri Nyakanga 2013 ntibikunde, uyu mukinnyi yagarutse mu byifuzo bya AFC Leopards yifuza abakinnyi batanu bakomeye bo kuyifasha kwitwara neza, kuko ifite amahirwe yo guhagararira Kenya mu mikino nyafurika y’amakipe yabaye aya mbere iwayo.
Kuri iki Cyumweru, AFC Leopards yatsinze muri shampiyona Sofapaka ibitego 2-0, umutoza wayo James Nandwa avuga ko ikipe ye ikeneye nibura abakinnyi 5 beza mpuzamahanga.
Amakuru agera kuri IGIHE y’umwe mu bayobozi ba Leopards ni uko Hamissi Cedric ukina hagati muri Rayon Sports watsinze ibitego 16 mu mikino 14 ya shampiyona y’umwaka wa 2012-2013, ashakishwa n’iyi kipe.
Nandwa yabwiye ikinyamakuru Michezoafrika ko bashaka abakinnyi beza haba imbere mu gihugu ndetse no hanze, yemeza ko batangiye ibiganiro n’ubwo yirinze kuvuga ibihugu bavamo.
Nandwa yagize ati “Ndashaka abakinnyi batanu bakomeye barimo umunyezamu, myugariro, umukinnyi wo hagati na rutahizamu, bazongera imbaraga mu ikipe nziza twari dusanganywe, mu minsi mike turabereka abafana.”
Muri Nyakanga 2013, Luc Eymael watozaga AFC Leopards yari yasabye ubuyobozi bwe kumuzanira uyu mukinnyi w’Umurundu, Hamissi Cedric, ufite amasezerano ya Rayon Sports.
Umutoza wungirije wa AFC Leopards, Nicholas Muyoti, yatangarije ikinyamakuru Goal ko hari abakinnyi 2 bashakaga mu Rwanda n’umwe muri Burkinafaso.
Nyamara ariko ubuyobozi bwa Rayon Sports bwahise buvuga ko uyu mukinnyi afite amasezerano y’umwaka n’igice yasinye muri Mutarama 2013, aguzwe miliyoni zisaga 15 z’amafaranga y’u Rwanda.
Iyi kipe yo muri Kenya imenyereye gukura abakinnyi mu Rwanda, kuko mu bihe byahise yari yatwaye myugariro w’Amavubi, Jonas Nahimana wakiniye amakipe nka ATRACO na Kiyovu Sports ubu werekeje muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, mu ikipe ya Dallas FC, ndetse ikaba yari yanibitseho Umurundi Ndayisaba Florbert yari yaguze muri Rayon Sports, ubu akinira Etincelles.



















TANGA IGITEKEREZO