00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Rayon Sports mu nzira zo gutandukana n’abakinnyi bane barimo na Pavel Ndzila

Yanditswe na Byiringiro Osée Elvis
Kuya 5 January 2026 saa 08:55
Yasuwe :

Rayon Sports ishobora gutandukana na Pavel Ndzila, Adama Bagayogo, Harerimana Abdulaziz uzwi nka ‘Rivaldo’ na Niyonzima Olivier ‘Seif’ batanagaragaye mu myitozo yo kuri uyu wa Mbere.

Bamwe muri aba bakinnyi bageze kure ibiganiro byo gusesa amasezerano, mu gihe abandi bazatizwa.

Aba bakinnyi ni bamwe mu batakibona umwanya wo gukina, mu gihe iyi kipe ikomeje kwiyubaka bikomeye, aho imaze kugura abakinnyi batandatu bashya.

Barimo umunyezamu Kwizera Olivier, Likau Faustin Kitoko, Yannick Bangala, Ben Aziz Dao, Ramazani Tshimanga Tshilembi na Bienvenu Joachim Vignino.

Amakuru avuga ko Gikundiro isigaje kongeramo abandi bakinnyi babiri.

Imyitozo yo kuri uyu wa Mbere kandi yitabiriwe n’abafana benshi ba Murera bari bagiye kwihera ijisho abakinnyi bashya ndetse bagaragaza ko babisimiye cyane kandi babafitiye icyizere.

Umwe mu baganiriye na IGIHE yagize ati “Abakinnyi bacu bateraga koruneri hakabura utsindisha umutwe. Ubu tugiye kwihorera kuri APR FC. Aba bakinnyi urabona ko ari abagabo ntabwo ari bamwe baza mu igeragezwa. Baje gukora itandukaniro,nimero gatatu wamubonye? Uriya na Mangwende ntiyafungura udushumi tw’inkweto ze.”

Undi yagize ati “Ubundi uyu ni we Murenzi (Perezida w’Inzibacyuho). Ubwo yari Meya wa Nyanza yabaye iya mbere, natwe tuzaba aba mbere ubu igikombe cyagiye mu bindi.”

Undi na we ati “Umva ubu b’abakinnyi bagufi byarangiye,igikombe ni icyacu. Super Coupe ni iyacu, APR FC ikureho, ubu nibwo dutangiye shampiyona.”

Ku wa Gatandatu, tariki ya 10 Mutarama 2026 Rayon Sports izakina na APR FC mu mukino wa Super Coupe uzabera kuri Stade Amahoro guhera saa 18:30.

Ikipe izagukana igikombe,izahembwa miliyoni 20 Frw, iya kabiri izahabwe miliyoni 10 Frw.

Harerimana Abdulaziz ari mu muryango usohoka muri Rayon Sports
Umunyezamu Pavel Ndzila ashobora gutandukana na Rayon
Niyonzima Olivier uheruka kongera amasezera ashobora gutandukana na Rayon
Adama Bagayogo ni umwe mu bashobora gutandukana na Rayon Sports
Abakinnyi bashya batangiye gukora imyitozo muri Rayon Sports
Umunya-Benin, Bienvenu Joachim Vignino mu myitozo ya mbere ye muri Murera
Umunyezamu Kwizera Olivier yongeye kwisanga muri Rayon
Umuna-Burkina Faso, Ben Aziz Dao, yakoze imyitozo yambaye masque

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages