Amakuru agera kuri IGIHE, ni uko ubuyobozi bwa Rayon Sports bugiye kwirukana Kakule Mugheni Fabrice ushinjwa kuba agumura bagenzi be iyo amafaranga atabonekeye igihe na myugariro Munezero Fiston we umaze igihe kitari gito ashinjwa kuroga abandi bakinnyi baba bahanganiye umwanya.
Uyu munsi aba bakinnyi bombi ntabwo bakoranye imyitozo n’abandi, baje biyambariye bisanzwe biteguye guhabwa amabaruwa abasezerera.
Umwe muri bo aganira na IGIHE yagize ati “Ibyo kwirukanwa maze nka gatatu mbyumva bagiye kumpa ibaruwa impagarika cyangwa inyirukana. Uyu munsi kubera ayo makuru urumva ko ari ibintu bidahumuriza, ni amakuru mabi. Kuba nahagarikwa cyangwa nkirukanwa ntabwo byambabaza cyane kuko nta masezerano y’ubuzima bwose mfite muri Rayon Sports, icyambabaje ni uko ngo bashaka kunyirukana ariko bakaba bategereje ko isoko ryo kugura rifunga akaba aribwo bansezerera.”
Si aba bakinnyi bari mu bibazo gusa, bivugwa ko Nahimana Shasiir wavuzwe mu bibazo byo kuroga bagenzi be mbere y’uko APR FC ibatsinda muri shampiyona, kimwe na kapiteni wungirije Kwizera Pierrot wari waburiwe irengero ubwo bari hafi gukina na APR FC ku gikombe cy’Intwari, nabo ngo bazafatirwa ibihano bikomeye ariko bitarajya ahagaragara.
Nubwo abashobora kwirukanwa batahawe amabaruwa abasezerera uyu munsi, amakuru avuga ko hari abakinnyi umunani batumijwe n’ubuyobozi mu nama igomba kuba mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu barimo Mugheni, Fiston, Shassir, Pierrot, Kapiteni Eric Ndayishimiye n’abandi bafatanya kuyobora bikaba biteganyijwe ko ariho amabaruwa ashobora gutangirwa.
Ikindi kandi ngo komite ya Rayon Sports ishaka gusezerera aba bakinnyi ntibyumvikanaho n’abatoza, kuko bo basanga ari ibiteza umwuka mubi kurusha uko bikemura ibibazo biri mu ikipe.
Ikindi ni uko iyi komite ya Rayon Sports FC iyobowe na Gacinya Dennis, nayo ubwayo mu nama y’inteko rusange iherutse guhuza umuryango wa Rayon Sports hatanzwe icyifuzo ko yakurwaho burundu kuko hari amategeko irengaho , bagasaba ko ikipe yajya icungwa n’inama y’ubuyobozi (Board) ndetse n’Umuryango.
Twagerageje kuvugisha Umuvugizi wa Rayon Sports FC, Gakwaya Olivier ntiyitaba telefoni ariko turacyakurikirana iby’aya makuru.



















TANGA IGITEKEREZO