00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Rayon Sports izakoresha miliyari 2 Frw mu 2026/27, zizava he?

Yanditswe na Iradukunda Olivier
Kuya 25 June 2026 saa 04:58
Yasuwe :

Perezida wa Rayon Sports, Murenzi Abdallah, yavuze ko mu mwaka utaha w’imikino wa 2026/27, izakoresha arenga miliyari 2 Frw, harimo arenga miliyoni 500 Frw azatangwa na Banki ya Kigali.

Kuri uyu wa Kane, tariki ya 25 Kamena 2026, ni bwo Perezida wa Rayon Sports, Murenzi Abdallah, yavuze aho ikipe igeze yiyubaka bigendanye n’uko ishaka kwitwara 2026/27.

Kimwe mu byo yagarutseho mu kiganiro yagiranye na Radio Rwanda, ni aho ikipe izakura abushobozi bwo kuyitunga, ku buryo hakemuka ibibazo by’imishahara bikunze kuyigaragaramo.

Yavuze ko amasezerano bari hafi gushyira ku mugaragaro bagiranye na Banki ya Kigali, azajya abahembera abakinnyi buri kwezi.

Ati “Ubundi hari ibibarwa mu buryo bw’amafaranga. Turateganya ko mu masezerano yacu muri uyu mwaka, BK izaba yinjiriza Rayon Sports arenga miliyoni 500 Frw. Hari ibindi umuntu akura ku mufatanyabikorwa utabonera agaciro.”

“Twahembaga ku itariki ya 5, ariko turashaka ko tuzajya twishyura ku itariki ya 25. Bya bindi abafana bakandiraga abakinnyi akanyenyeri, bajye babikora nko kubashimira, atari uko badaheruka guhembwa. Uyu mwaka ahubwo tuzasagura twakemuye ibibazo byose.”

Murenzi yavuze ko kubaka ikipe ikomeye, biri mu rwego rwo kugera kure muri CAF Confederation Cup, kugira ngo irusheho kubona ubushobozi bwo kuyitunga.

Ati “Uwo mushinga si uwo gutegereza umusaruro mu 2030, ni uwo kubona umusaruro umwaka utaha. Ni yo mpamvu duhuza abakiri bato no gushyira imbaraga mu bamenyereye.”

“Amatsinda yabaye amafaranga. Tukibona itike twabonye sheki ya miliyoni 220 Frw, nitujya mu kindi cyiciro na bwo tuzabona ayo. Nta handi dukura rero, tugomba kurwana ku buryo ayo mafaranga aboneka.”

Murenzi wavuze ko iyi kipe izakoresha miliyari 2 Frw, yavuze ko uburyo zizaboneka buhari, ashingiye ku masezerano ya Jayrutty Investment bazakuraho arenga miliyari 1,5 Frw, Skol izabaha miliyoni 185 Frw, hakaba na Airtel n’undi mufatanyabikorwa uzabaha hafi miliyini 300 Frw.

Yavuze ko mu cyumweru gitaha, Rayon Sports izaba yakemuye ikibazo cy’umwenda ibereyemo Suleiman Daffe wa miliyoni 23 Frw na Afahmia Lotfi bafitiye miliyoni 20 Frw. Aba bombi bayitsinze mu manza zo kubirukana binyuranyije n’amategeko.

Rayon Sports igeze ku kigero cya 80% yiyubaka, iri gushaka abakinnyi batsinze ibitego byinshi muri Nigeria, Côte d’Ivoire na Sénégal.

Abatsinze ibitego byinshi muri Nigeria barimo Victor Mbaoma wanyuze muri APR FC, Godwin Obaje na Jonathan Mairiga; muri Côte d’Ivoire barimo Amani Michel, Tidiane Diabaté na Souleymane Fofana, naho muri Sénégal barimo Abdourahmane Mbodji na Mouhamed Diop.

Umwe mu bo bashaka kugura uri muri aba yaciye Rayon Sports ibihumbi 35$ (51.457.595 Frw).

Rayon Sports izakoresha miliyari 2 Frw mu mwaka utaha harimo miliyoni 500 Frw azatangwa na BK
Murenzi Abdallah yavuze ko Rayon Sports itazagira ikibazo cy'amikoro mu mwaka utaha wa 2026/27

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages