Byagarutsweho n’Umunyamabanga w’Urwego rw’Ikirenga rwa Rayon Sports, Murenzi Abdallah, mu kiganiro n’itangazamukuru cyabaye nyuma y’inteko rusange isanzwe y’iyi kipe yateranye ku Cyumweru, tariki ya 7 Nzeri 2025.
Yagize ati “Turateganya gukoresha ingengo y’imari ya miliyari 2 Frw azaturuka mu bafatanyabikorwa ndetse n’ibihembo tuzakura mu marushanwa tuzitabira ariko uruhare runini ni urw’abafana binyuze muri Fan Clubs.”
Yakomeje avuga ko kugeza ubu, miliyoni 400 Frw arizo ikipe izatangira shampiyona.
Ati “Kugeza ubu twabaraga miliyoni 400 Frw dushobora gutangirana umwaka w’imikino.”
Umwaka w’Imikino uzatangira tariki ya 12 Kanama 2025, gusa Rayon izawutangira ku ya 13 Nzeri isura Kiyovu Sports mu mukino wa mbere wa Shampiyona uzabera kuri Kigali Pelé Stadium.







Ibitekerezo 0