00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Rayon Sports mu biganiro na Kevin Ebene

Yanditswe na Ntare Julius
Kuya 14 July 2023 saa 10:29
Yasuwe :

Ikipe ya Rayon Sports izahagararira u Rwanda muri CAF Confederation Cup nyuma yo gutwara Igikombe cy’Amahoro cy’umwaka ushize wa Shampiyona, iri mu biganiro n’Umunya-Cameroun, Kevin Ebene watsinze ibitego bibiri mu mukino w’umunsi wa kabiri wa ’B&B International Football Drafting League’ SKOL FC yatsinzemo RNIT FC Ibitego 3-0.

IGIHE yashyize Ebene ku rutonde rw’abakinnyi barindwi bakomeje kwigaragaza muri iri rushanwa rigeze ku munsi wa kabiri.

Kevin Ebene w’imyaka 27 asanzwe akinira Ikipe y’Igihugu ya Cameroun guhera 2016 ubwo yahamagarwaga mu y’abari munsi y’imyaka 20, yahamagaye kandi inshuro ebyiri muya CHAN ubwo yakiniraga Astre de Duala y’iwabo.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages