Mu 2014-2015, Rayon Sports yasoje shampiyona ku mwanya wa gatanu inyuma ya Sunrise yari izamutse mu cyiciro cya kabiri, bamwe mu bakinnyi bayo bajya gukina hanze nka Nizigiyimana Kharim na Sibomana Abuba bagiye muri Gor Mahia naho Ndayisenga Fuad na Hategekimana Aphrodis bajya muri Sofapaka zo muri Kenya.
Iyi kipe yatsindiwe ku mukino wa nyuma w’Igikombe cy’Amahoro na Police FC yavuyemo abakinnyi nka Bizimana Djihad na Usengimana Faustin bajya muri APR FC igura Mutuyimana Fabrice wahoze ari kapiteni wa Police FC.


Rayon Sports yiyubatse mu bakinnyi bakiri bato benshi bakinaga mu Isonga bayobowe na Muhire Kevin na Nshuti Dominique Savio begukana umwanya wa gatatu mu irushanwa ry’Agaciro Development Fund batsinze Musanze ibitego 3-0.
Rayon Sports ikiri mu biganiro n’umutoza uzafatanya na Habimana Sosthene ifite akazi gakomeye mu minsi itandatu ibanza ya shampiyona aho bazafungura bajya i Rubavu gukina na Marines kuri Tam Tam tariki ya 20 Nzeli 2015.
Nyuma y’iminsi itatu ivuye i Rubavu izakira AS Kigali yabaye iya kabiri muri shampiyona kuri stade ya Muhanga, isubire i Rubavu nyuma y’iminsi itatu gukina na Etincelles tariki ya 26 Nzeli 2015.


Tariki ya 3 Ukwakira 2015, Rayon Sports izakira Mukura VS kuri stade ya Kicukiro yongere gukinira kuri iki kibuga yasuye Police FC tariki ya 17 Ukwakira 2015.
Aha Rayon Sports izaba ihura n’abari abakinnyi bayo nka Ndatimana Robert na rutahizamu Muganza Isaac basinyemo imyaka ibiri.
Uru rugendo rw’iminsi 36 ruzasorezwa kuri stade Amahoro tariki ya 24 Ukwakira 2015 bakina na APR FC yari yabatsinze ibitego 4-0 mu mukino uheruka wa shampiyona.


Gahunda y'iminsi 6 ibanza ya shampiyona
Umunsi wa 1 wa shampiyona
{Tariki ya 18 Nzeli 2015 }
Bugesera FC SC Kiyovu – Nyamata
Mukura V.S Police FC – Muhanga
{Tariki ya 19 Nzeli 2015}
AS Muhanga vs Espoir FC – Muhanga
Etincelles FC vs APR FC – Tam Tam
Gicumbi FC vs Amagaju FC – Gicumbi
{Tariki ya 20 Nzeli 2015 }
AS Kigali vs Rwamagana City FC – Mumena
Sunrise FC vs Musanze FC – Rwamagana
Marines FC vs Rayon Sports FC – Tam Tam
Umunsi wa 2 wa shampiyona
{Tariki ya 22 Nzeli 2015 }
Police FC vs Bugesera FC – Kicukiro
Espoir FC vs Kiyovu Sports – Rusizi
APR FC vs Mukura VS – Mumena
Amagaju FC vs AS Muhanga – Nyamagabe
{Tariki ya 23 Nzeli 2015}
Rwamagana City FC vs Etincelles FC – Rwamagana (ikibuga cya Police)
Musanze FC vs Gicumbi FC – Musanze
Rayon Sports FC vs AS Kigali – Muhanga
Marines vs Sunrise FC – Tam Tam
Umunsi wa 3 wa shampiyona
{Tariki ya 25 Nzeli 2015}
Bugesera FC vs Espoir FC – Nyamata
Police FC vs APR FC – Kicukiro
{Tariki ya 26 Nzeli 2015}
Kiyovu Sports vs Amagaju FC – Mumena
Mukura VS vs Rwamagana City FC – Muhanga
Etincelles FC vs Rayon Sports FC – Tam Tam
{Tariki ya 27 Nzeli 2015}
AS Muhanga vs Musanze FC – Muhanga
Gicumbi vs Marines – Gicumbi
AS Kigali vs Sunrise FC – Mumena
Umunsi wa 4 wa shampiyona
{Tariki ya 2 Ukwakira 2015}
APR FC vs Bugesera FC – Kicukiro
Amagaju FC vs Espoir FC – Nyamagabe
{Tariki ya 3 Ukwakira 2015 }
Rwamagana City FC vs Police FC – Rwamagana (ikibuga cya Police)
Musanze FC vs Kiyovu Sports – Musanze
Rayon Sports FC vs Mukura VS – Kicukiro
{Tariki ya 4 Ukwakira 2015}
Marines FC vs AS Muhanga – Tam Tam
Sunrise FC vs Etincelles FC – Rwamagana
AS Kigali vs Gicumbi FC – Mumena
Umunsi wa 5 wa shampiyona
{Tariki ya 16 Ukwakira 2015}
AS Muhanga vs AS Kigali – Muhanga
Kiyovu Sports vs Marines – Mumena
{Tariki ya 17 Ukwakira 2015}
Espoir FC vs Musanze FC – Rusizi
Police FC vs Rayon Sports FC – Kicukiro
APR FC vs Rwamagana City FC – Mumena
{Tariki ya 18 Ukwakira 2015}
Mukura VS vs Sunrise FC – Muhanga
Bugesera FC vs Amagaju FC – Nyamata
Etincelles FC vs Gicumbi FC – Tam Tam
Umunsi wa 6 wa shampiyona
{Tariki ya 23 Ukwakira 2015}
Rwamagana City FC vs Bugesera FC – Rwamagana (ikibuga cya Police)
Musanze FC vs Amagaju FC – Musanze
{Tariki ya 24 Ukwakira 2015}
Rayon Sports FC vs APR FC – stade Amahoro
Marines FC vs Espoir FC – Tam Tam
Sunrise FC vs Police FC – Rwamagana
AS Kigali vs Kiyovu Sports – Mumena
Gicumbi FC vs Mukura VS – Gicumbi
Etincelles FC vs AS Muhanga – Tam Tam




Ibitekerezo 0