Nyuma y’umunsi wa nyuma mu matsinda wavugishije benshi, wasize amwe mu makipe yahabwaga amahirwe muri ‘CECAFA Kagame Cup 2026’ asezerewe, indi mikino y’ishiraniro itegerejwe kuri uyu wa Kabiri.
Umukino utegerejwe na benshi ni uhuza Rayon Sports yo mu Rwanda na Jamus SC yo muri Sudani y’Epfo, utangira Saa Moya z’umugoroba.
Rayon Sports yazamutse iyoboye Itsinda C ryarimo Al-Hilal, Tusker na KVZ FC mu gihe Jamus SC yabaye iya mbere mu Itsinda B ryarimo Simba SC, Singida Black Stars ifite irushanwa riheruka na Mogadishu City.
Aya makipe yombi yihariye ko ari yo ataratsindwa umukino n’umwe muri CECAFA y’uyu mwaka, ariko kuri iyi nshuro hagomba kuboneka ikipe imwe itahana intsinzi kuri uyu wa Kabiri.
Imihigo ni yose ku mpande zombi
Umutoza wa Rayon Sports, Haringingo Francis, yavuze ko yiteze umukino ukomeye imbere ya Jamus SC bitewe n’itsinda yasohotsemo ari iya mbere, aho yerekanye ko nta kidashoboka.
Ati “Ni ikipe yavuye mu itsinda rikomeye abantu batari babyiteze. Bari bafite ikipe yatwaye igikombe [cya CECAFA] giheruka, bafite ikipe ikomeye nka Simba SC. Ubu mu mupira nta kintu kidashoboka. Ibintu bakoze byerekana ko ari ikipe ikomeye, umukino utazaba woroshye.”
Haringingo yashimangiye ko yiteze Jamus SC itandukanye n’iyo Gikundiro iheruka gutsinda ibitego 4-3 mu mukino wa gicuti wabereye kuri Stade ya Gicumbi mu kwezi gushize.
Ati “Natwe rero turiteguye cyane. Ni ikipe ubona ko nyuma y’uko dukinnye umukino wa gicuti, yahinduye benshi mu bakinnyi, yongeramo abandi.”
Ku rundi ruhande, Umutoza wa Jamus SC, Saber Ben Jabria, we yavuze ko badatewe impungenge n’ubwinshi bw’abafana ba Rayon Sports ikinira mu rugo.
Ati “Ntabwo dutewe ubwoba no gukinira imbere y’abafana b’ikipe turaba duhanganye kuko abahungu bariteguye ndetse bashaka kugaragaza ubushobozi bwabo.”
Rayon Sports mu nzira iyiganisha ku kongera kwandika amateka
Mu 1998, Rayon Sports yabaye ikipe ya mbere yo mu Rwanda yegukanye irushanwa rya CECAFA irikuye hanze, aho byasabye gutegereza indi myaka kugeza bikozwe na ATRACO FC mu 2009.
Kuva icyo gihe, Gikundiro ntirongera gukina umukino wa nyuma w’iri rushanwa ndetse ubwo iheruka kugera muri ½ ni mu 2013 ubwo yatsindwaga na Vital’ô FC yo mu Burundi igitego 1-0.
Kapiteni wayo, Nshimiyimana Emmanuel ‘Kabange’, yavuze ko mu byo baganira nk’abakinnyi harimo kongera gukora amateka na bo bakajya mu bitabo by’abahesheje Gikundiro igikombe cya CECAFA.
Ati “Ibyo tuganira nk’abakinnyi, dufite impamvu imwe turwanira yo kuvuga ngo niba amateka aheruka gukorwa mu 1998, abenshi ntabwo muri twe bari bakavutse. Hari n’abavutse cyo gihe. Natwe twiteguye gukora amateka tugahindura ibihe, tukaba natwe twazandikwa mu bitabo bya Rayon Sports n’Abanyarwanda ko twatwaye igikombe cya CECAFA.”
Gusa urwo rugendo rw’amateka ruratangirira kuri Jamus SC kuri uyu wa Kabiri muri ½ nk’uko ikipe yo mu 1998 yabanje gutsinda Young Africans SC ibitego 3-1 muri ½ mbere yo kubona ibitego 2-1 imbere ya Mlandege FC ku mukino wa nyuma.
Jamus SC na yo iri mu bihe byayo by’amateka kuko ari yo kipe ya mbere yo muri Sudani y’Epfo yageze muri ½ cya CECAFA ndetse kugera ku mukino wa nyuma byaba ari indi ntambwe ikomeye.
Undi mukino wa ½ uteganyijwe Saa 15:00 aho uhuza Gor Mahia FC yo muri Kenya, yazamutse ari iya mbere mu Itsinda A na Al-Hilal SC yo muri Sudani, yazamutse nk’ikipe yitwaye neza mu makipe ya kabiri.
Umuraperi Riderman azasusurutsa abazitabira imikino ya 1/2 cya CECAFA Kagame Cup izabera kuri Kigali Pelé Stadium ku wa Kabiri.
Guhera Saa 15:00, Gor Mahia izakina na Al-Hilal SC mu gihe Jamus SC izisobanura na Rayon Sports guhera Saa 19:00.
Kwinjira kuri iyi mikino yombi ni… pic.twitter.com/J1f3V5uW5j
— IGIHE Sports (@IGIHESports) August 3, 2026



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!