Byagarutsweho mu kiganiro Ubuyobozi bwa Rayon Sports bwagiranye n’itangazamakuru ku wa Kabiri, tariki ya 8 Nyakanga 2025.
Kimwe mu bibazo bikunze kuranga Murera ni ikijyanye n’amikoro kigatera ibirarane by’imishahara y’abakinnyi n’abatoza.
Abajijwe uko bazahangana nacyo mu mwaka mushya w’imikino, Umuyobozi w’Urwego rw’Ikirenga rwa Rayon Sports, Paul Muvunyi yavuze ko bagiye kugabanya umubare w’abakinnyi bakoresha.
Ati “ Twari dufite abakinnyi benshi batanakina duhembera ubusa ariko cyarakemutse kuko mu bakinnyi 35 hazasigara 26. Bivuga ngo n’imishahara izamanukaho hafi miliyoni 10 Frw.”
Perezida wa Rayon Sports, Twagirayezu Thaddée yunzemo agira ati “Turateganya kugira abakinnyi 26, barimo 13 b’Abanyarwanda n’abandi b’abanyamahanga. Abasigaye rero turi gushaka uko tubatiza, tunabatanga niyo baba bafite amasezerano.”
“Twatekerezaga ko mu mishahara tutazarenza miliyoni 40 Frw kuko mu busanzwe twari hafi muri miliyoni 50 Frw. Ubu turashaka kuba hagati ya miliyoni 40 Frw na miliyoni 35 Frw. Ibyo rero bizatugabanyiriza cya kibazo cyo kudahemba.”
Rayon Sports imaze kugura abakinnyi batanu muri iyi mpeshyi ari bo Musore Prince, Rushema Chris, Tambwe Gloire, Mohamed Chelly n’umunyezamu Drissa Kouyaté.
Twagirayezu yakomeje avuga ko iyi kipe isigaje kugura abakinnyi batatu.
Ati "Dusigaje kugura abakinnyi batatu, myugariro, uwo hagati wugarira na rutahizamu. Bashobora kuzagera muri miliyoni 80 Frw.”
Gikundiro ikomeje kwitegura umwaka mushya w’imikino, izanaserukiramo igihugu mu mikino ya CAF Confederations Cup.







Ibitekerezo 0