Aba bakinnyi bombi bagenze muri iyi kipe mu mpeshyi y’uyu mwaka nyuma y’uko Murera yateguraga kubaka ikipe ikomeye izahangana mu marushanwa nyafurika byarangiye isezerewe na Al-Hilal Benghazi mu ijonjora rya kabiri rya CAF Confederation.
Amakuru yizewe agera ku IGIHE yemeza ko aba bakinnyi batishimye ko batari guhabwa umwanya uhagije wo gukina ndetse ko ibiganiro hagati yabo n’ubuyobozi bwa Rayon Sports byo gutandukana mu bwumvikane bigeze kure.
Impamvu y’ubu bwumvikanye ni ukwirinda gushorwa mu manza kuri iyi kipe nk’ibyagiye biba kenshi ku batoza ndetse n’abakinnyi bagiye bayitsinda muri FIFA.
Amakuru kandi avuga ko mu gihe kitarambiranye icyemezo cyo gutandukana gishobora gufatwa hadategerejwe muri Mutarama ubwo isoko ry’abakinnyi rizaba rifunguye.
Rayon Sports yumvikanye na Eid Mugadam Abakar Mugadam tariki 4 Kanama 2023 maze asinyira Murera ku busabe bw’Umunya-Tunisia, Yameni Zelfani wayitozaga waje gutandukana na yo nyuma y’imyitwarire idahwitse n’umusaruro udashimishije.
Youssef Rhab we yagarutse muri Gikundiro muri Nyakanga afitiwe icyizere cyinshi n’abafana ba Rayon Sports gusa umusaruro bari bamwitezeho si wo yatanze, uretse imvune n’urwego rwe rwari rwarasubiye inyuma byatumye atabona umwanya uhoraho muri iyi kipe.
Kuri uyu wa Gatandatu tariki 4 Ugushyingo 2023, Rayon Sports irakira Mukura VS ku mukino w’umunsi wa 10 wa Shampiyona kuri Kigali Pelé Stadium, umukino byitezwe ko aba bakinnyi batari bugaragare muri 18 bari bwitabazwe.
Rayon Sports iri ku mwanya wa karindwi n’amanota 13 mu mikino umunani yatsinze imikino itatu, inganya ine itsindwa umwe na Musanze FC ku munsi wa gatandatu tariki 15 Ukwakira 2023 kuri Stade Ubworoherane.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!