Iyi nama yatangiye saa moya z’umugoroba ikarangira saa saba z’ijoro, yayobowe na Murenzi Abdallah ikaba yari yitabiriwe na Hadji Mudaheranwa Yussuf na Senateri Munyabagisha Valens, abayobozi b’umuryango wa Rayon Sports barimo Perezida Kimenyi Vedaste n’abo bakorana, abayobozi bose b’ikipe bayobowe na Gacinya Denis n’abandi bari muri Komite nyobozi yayo ndetse n’abayobozi b’abafana mu matsinda (fan clubs) yose.
Umuvugizi w’umuryango, Lonjin Nkundimana yatangaje ko iyi nama yari mu rwego rwo kureba uko ikipe ihagaze, kurebera hamwe ibibazo bihari n’uko byakemuka kugira ngo ikomeze kwitwara neza.
Ati “Ni inama yari igamije kureba aho ikipe ihagaze, uko abayobozi barimo kuyobora n’uko twategura imikino iri imbere.”
Abajijwe ku bibazo bigaragara byo kutumvikana mu buyobozi bw’umuryango n’ubw’ikipe ya Rayon Sports yagize ati “Urebye nta kibazo gihari ni uko abantu babifata uko bitari cyangwa bikagera ku bafana byahinduye isura. Twigaga uburyo bw’imikoranire, tukareba uko twateza imbere ikipe kandi n’abafana badufashije kuko ni iyabo.”
“Igikomeye twasoje twanzura ni uko iki gikombe tugomba kucyegukana kandi n’ubuyobozi bugashimisha abafana bukorera bukajya bwerekana ibintu byose uko bikorwa.”
Perezida w’Ikipe Gacinya Denis we yavuze ko iyi nama yabaye umuyoboro wo kunoza imikoranire, kubabarirana no gushyira hamwe nk’abantu bafite intego imwe biyemeje y’uko Rayon Sports igomba gukomeza kwitwara neza ndetse no kwegukana igikombe cya shampiyona cy’uyu mwaka.
Muri iyi nama banagarutse ku kibazo cy’ihagarikwa rya Gacinya ku bijyanye no kugurisha abakinnyi aho hanagaragaye ibaruwa yandikiwe imwambura izo nshingano ariko yatangaje ko yari yanditswe n’umuntu ku giti cye ariko bicaranye bakaganira bakanababarirana.
Ati “Ni uko umuntu atasubiramo ibyavugiwe muri iyi nama byose, ibyo banenze birimo imikorere yo kwivanga mu nshingano z’abandi kandi twabinogeje ndetse n’uwashatse kugira isura y’umwe muri twebwe cyangwa yanjye ku giti cyanjye na komite yanjye aharabika twamubabariye ahubwo twiyemeza gutahiriza umugozi umwe.”
Iyi nama yanagarutse ku masezerano na Skol nk’umuterankunga wa Rayon Sports kuri ubu yarangiye ndetse ibiganiro byo kuyavugurura bikaba byasaga nk’ibyahagaze bitewe no kutumvikana ku nyungu za buri ruhande.
Yafatiwemo umwanzuro ko ibiganiro bigiye gusubukurwa bagasaba Skol kuva kuri ya nkunga ya miliyoni 50 z’amafaranga y’u Rwanda yatangaga ku mwaka ikongera ku buryo nibura itanga ashobora guhemba abakinnyi noneho ubuyobozi bukajya bushaka ayo gukemura ibindi bibazo ariko imishahara ihari.
Ku ruhande rw’abafana basabye ubuyobozi bw’umuryango n’ubw’ikipe guhuza imbaraga bagategura neza imikino ikomeye irimo uwa APR FC na Kiyovu Sports iri imbere.









Ibitekerezo 0