Ikipe ya Rayon Sports FC yatangiye igikorwa cyo kumurikira abakunzi bayo bari inyuma ya Kigali, igikombe cya shampiyona yegukanye. Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 1 Kamena 2013, hamwe n’abafana bayo, berekeje i Nyanza aho ikipe isanzwe ibarizwa. Uretse kwereka abanyenyanza igikombe harambikwa imidari bamwe mu bakinnyi bayifashije kugera ku ntsinzi.
Abafana baturutse imihanda yose bahuriye i Nyabugogo burira imodoka berekezaga i Nyanza. Kumurikira abanyanyanza igikombe no kwambika imidari abakinnyi bafashije Rayon sports kuza ku isonga, birajyana n’ibirori bikomeje byo kwizihiza isabukuru y’imyaka 45 Rayon imaze ishinzwe.
Rayon Sports izazenguruka Intara zose zigize igihugu yereka abakunzi bayo iki gikombe nyuma y’imyaka 9 itagikoraho.
Photo: Kwizera Emmanuel



















TANGA IGITEKEREZO