Rayon Sports yamaze kwandikira uru rwego rushinzwe umupira w’amaguru mu Rwanda isaba ko izakina na Young Africans tariki ya 15 Kanama muri Stade Amahoro, mu mukino wa gicuti, nka kimwe mu bikorwa bigize “Rayon Day 2025”.

Iyi tariki kandi niyo yari iteganyijwe ko Shampiyona ya 2025/26 izatangira.

Ku rundi ruhande, APR FC iteganya kuzakina umukino wa gicuti n’amakipe y’ibigugu muri Afurika, ashobora kuba Simba SC yo muri Tanzania, Kaizer Chiefs yo muri Afurika y’Epfo ndetse na ASEC Mimosa yo muri Côte d'Ivoire.

Ikipe y’Ingabo iteganya ko uyu mukino bigenze neza wazaba tariki ya 2 Kanama kandi ni wo munsi wari uteganyijweho Super Coupe.

Kuri ikiganiro kirambuye usobanukirwe kurushaho.