Rayon Sports yamaze kwemererwa ko umukino wagombaga kubahuza na AS Kigali kuri stade ya Muhanga wimurirwa kuri stade ya Kigali I Nyamirambo kuri ik Cyumweru, tariki ya 14 Ukuboza 2014.
Umukino wa Rayon Sports na AS Kigali wari washyizwe i Muhanga kuko stade ya Kigali ari imwe muzigomba kuvugururwa ngo zakire igikombe cy’Afurika cy’abakina imbere mu gihugu (CHAN) kizabera mu Rwanda mu 2016 gusa iyi mirimo ntiratangira.
Tariki ya 10 Ukuboza 2014, Rayon Sports yandikiye Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA) isaba ko uyu mukino washyirwa kuri stade ya Kigali.
Ni umukino ushobora gutanga ikipe ya mbere igihe APR FC kuwa Gatandatu yaba itahiriwe n’urugendo rw’i Nyamagabe aho izakina n’Amagaju. APR FC ni iya mbere n’amanota 21.
AS Kigali ni iya gatatu ku rutonde rwa shampiyona inganya amanota 18 n’ibitego 9 bazigamye na Rayon Sports ya kabiri.
Mu cyumweru gishize, AS Kigali yatwaye igikombe cyo kurwanya ruswa itsinze Police FC yari yasezereye Rayon Sports.
Umutoza Andy Mfutila yaragarutse akoresha imyitozo ya mbere kuvaa kuwa Kabiri, abakinnyi nka Sibomana Abuba na Nizigiyimana Kharim bari bagiye muri Kenya bari mu myitozo kimwe na Ndayisenga Fuad wari ufite imvune na Tubane James wari urwaye amaso.
Imikino y’umunsi wa 10
Kuwa Gatandatu, tariki ya 13 Ukuboza 2014
Amagaju vs APR – Nyamagabe-
Isonga vs Mukura - Kicukiro
Musanze vs Police - Musanze
Etincelles vs Marines – Tam Tam
Espoir vs Sunrise - Rusizi
Ku Cyumweru, 14 Ukuboza 2014
Rayon Sports vs AS Kigali – Stade ya Kigali
Gicumbi vs Kiyovu Sports – Gicumbi



















TANGA IGITEKEREZO