Umukino wa Kiyovu Sports na Musanze FC ni wo wabanje gukinwa, warangiye Ikipe y’Urucaca itsinze Mukura VS igitego 1-0 cyaturutse ku mupira wahinduwe na Serumogo Ali ku munota wa 80, abakinnyi b’inyuma bakitsinda.

Saa 19h30, ni bwo Rayon Sports na Musanze FC zinjiye mu kibuga. Uyu mukino watangiranye imbaraga nyinshi kuko ku munota wa munani Tuyisenge Arsene wa Rayon Sports yaragerageje uburyo bwa mbere ariko umupira ujya hanze y'izamu.

Rayon Sports yashakaga kubona igitego hakiri kare, binyuze ku bakinnyi bayo nka Mbirizi Eric yacomekeye umupira Essomba Willy Onana ariko umubana muremure ntiyawubyaza umusaruro.

Musanze FC na yo yanyuzagamo igasatira izamu rya Rayon Sports ariko nyiraryo Hakizimana Adolphe akarikiza.

Ku munota wa 25, Musanze FC yagerageje uburyo imbere y'izamu ariko Hakizimana yongera gusohoka neza.

Ndizeye Samuel wari wakomeje kuryama bya hato na hato byarangiye agize ikibazo cy'imvune asohoka mu kibuga asimburwa na Ngendahimana Eric ku munota wa 27.

Abakinnyi ba Rayon Sports bakomeje gukomanga ku izamu rya Musanze FC kugeza ubwo myugariro Mucyo Didier Junior yazamukanye umupira awuteye ugana mu izamu umusifuzi avuga ko yawukinnye warenze.

Abakinnyi ba Rayon Sports ntibemeranyije n’umusifuzi byanatumye Onana ahabwa ikarita y'umuhondo kubera kwitotomba cyane.

Rayon sports yakomeje gutambaza umupira neza, irusha Musanze FC mu kibuga hagati, ariko kubaka uburyo bwayihesha igitego bikomeza kunanirana.

Mu minota itatu y'inyongera rutahizam Ben Ocen wa Musanze Fc yarekuye ishoti riremereye ashaka gutungura Hakizimana Adolphe umupira usanga ari maso awushyira muri koruneri itagize icyo itanga.

Igice cya mbere cyarangiye amakipe yombi anganya ubusa ku busa.

Musanze FC yatangiye igice cya kabiri isatira ndetse ku munota wa 47 Victor Omondi yacomekewe umupira ariko umuzamu Hakizimana arahagoboka amutanga kuwugeraho.

Musanze FC yabonye Coup Franc ariko Muhire Annicet ateye umutwe umupira ujya hejuru y'izamu.

Musanze FC yakoze impinduka aho Erick Anza Angua yasimbuwe na Nshimiyimana Amran ku munota wa 63.

Ku rundi ruhande na ho, ku munota wa 67 Rayon Sports yakoze impinduka Tuyisenge Arsène asimburwa na Ndekwe Félix, Paul Were asimburwa na Rudasingwa Prince.

Impinduka zakozwe n’Umutoza Haringingo Francis zahinduye umukino, Rayon Sports ikomeza kotsa igitutu ab’inyuma ba Musanze FC.

Hari aho Onana yacomekewe umupira ashatse kuroba umunyezamu Muhawenayo Gad asohoka neza umupira awushyira hanze.

Ku munota wa 72, Mbirizi Eric yazamukanye umupira neza awukase imbere y'izamu ba myugariro ba Musanze FC bawukuramo.

Nyuma y’iminota itatu gusa, ku wa 75, Mucyo Didier Junior yateye ishoti rikomeye cyane umunyezamu Muhawenayo awushyira muri koruneri.

Uko iminota yagendaga ni ko Rayon Sports yakazaga umurego, nko ku munota wa 😯 Onana yazamukanye umupira neza myugariro wa Musanze FC, Harerimana Obed amutereka hasi, ku ikosa yaherewe ikarita y’umuhondo, rihanishwa coup franc itagize icyo ibyara.

Umukino ugana ku musozo, Musanze FC yatangiye kugarira, yiryamira mu izamu ubona ko ishaka kunganya ikaza gukiranurwa na penaliti.

Ku munota wa 87, Umutoza wa Musanze FC Frank Ouna yinjije Nyandwi Sadam akuramo Victor Omondi Ogondo, mu gukomeza ubwugarizi bwe.

Iminota ine y'inyongera yashyizweho yarangiye ntakipe irebye mu izamu ry'indi, iminota 90 isanzwe y'umukino irangira amakipe yombi anganya ubusa ku busa.

Nkuko amategeko y'irushanwa abiteganya hahise hakurikiraho gutera penaliti maze zirangira Rayon sports itsinze Musanze FC 4-2.

Nyuma y’iyi ntsinzi, Rayon Sports yasanze Kiyovu Sports ku mukino wa nyuma uteganyijwe ku Cyumweru, tariki 9 Ukwakira 2022. Uzabanzirizwa n’uw’umwanya wa gatatu uzahuza Musanze FC na Mukura VS.

Amafoto y'umukino wa Kiyovu Sports na Mukura VS

Abakinnyi ba Kiyovu Sports babanje mu kibuga
Abakinnyi ba Kiyovu Sports babanje mu kibuga
Abakinnyi ba Mukura VS babanje mu kibuga
Abakinnyi ba Mukura VS babanje mu kibuga
Umunyezamu Sebwato Nicholas afata umupira wavuye kuri koruneri
Umunyezamu Sebwato Nicholas afata umupira wavuye kuri koruneri
Umunyezamu Sebwato Nicholas ari mu bahagaze neza muri ruhago y'u Rwanda
Umunyezamu Sebwato Nicholas ari mu bahagaze neza muri ruhago y'u Rwanda
Rutahizamu wa Kiyovu Sports, Elisa SSekisambu ahanganye na myugariro wa Mukura VS, Kayumba Soter
Rutahizamu wa Kiyovu Sports, Elisa SSekisambu ahanganye na myugariro wa Mukura VS, Kayumba Soter
Iradukunda Bertrand 'Kanyarwanda' yakinaga neza mbere yo kugira imvune yatumye ajyanwa kwa muganga mu mbangukiragutabara
Iradukunda Bertrand 'Kanyarwanda' yakinaga neza mbere yo kugira imvune yatumye ajyanwa kwa muganga mu mbangukiragutabara
Umunyezamu Sebwato Nicholas yagoye bikomeye Kiyovu Sports
Umunyezamu Sebwato Nicholas yagoye bikomeye Kiyovu Sports
Rulisa Patience ni we wayoboye uyu mukino
Rulisa Patience ni we wayoboye uyu mukino
Hakizimana Félicien ari mu bakinnyi ba Kiyovu Sports bitwaye neza muri uyu mukino
Hakizimana Félicien ari mu bakinnyi ba Kiyovu Sports bitwaye neza muri uyu mukino
Byari ibihe by'akanyamuneza ku bakinnyi ba Kiyovu Sports nyuma yo kubona igitego cy'intsinzi
Byari ibihe by'akanyamuneza ku bakinnyi ba Kiyovu Sports nyuma yo kubona igitego cy'intsinzi
Abakinnyi ba Kiyovu Sports bishimira igitego cy'intsinzi cyabonetse mu minota ya nyuma
Abakinnyi ba Kiyovu Sports bishimira igitego cy'intsinzi cyabonetse mu minota ya nyuma

Rayon Sports na yo yitwaye neza ku ntsinzi yavuye kure

Victor Omondi yahushije penaliti ya mbere ya Musanze FC inshuro ebyiri. Yateye iya mbere umusifuzi avuga ko Hakizimana Adolphe yari yarenze umurongo w'izamu, yongeye kuyitera na bwo barayifata
Victor Omondi yahushije penaliti ya mbere ya Musanze FC inshuro ebyiri. Yateye iya mbere umusifuzi avuga ko Hakizimana Adolphe yari yarenze umurongo w'izamu, yongeye kuyitera na bwo barayifata
Niyonshuti Gad yahushije penaliti ku ruhande rwa Musanze FC
Niyonshuti Gad yahushije penaliti ku ruhande rwa Musanze FC
Paul Were yatsinze penaliti neza nubwo umunyezamu wa Musanze FC, Muhawenayo Gad yayikurikiye
Paul Were yatsinze penaliti neza nubwo umunyezamu wa Musanze FC, Muhawenayo Gad yayikurikiye
Onana Willy nubwo yanyereye ariko penaliti yayitsinze neza
Onana Willy nubwo yanyereye ariko penaliti yayitsinze neza
Rudasingwa Prince ashimira Onana watsinze penaliti ya nyuma yahesheje Rayon Sports kugera ku mukino wa nyuma muri Made in Rwanda Cup 2022
Rudasingwa Prince ashimira Onana watsinze penaliti ya nyuma yahesheje Rayon Sports kugera ku mukino wa nyuma muri Made in Rwanda Cup 2022
Muvandimwe Jean Marie Vianney yateye penaliti hejuru y'izamu yipfuka mu maso kubera kunanirwa kubyakira
Muvandimwe Jean Marie Vianney yateye penaliti hejuru y'izamu yipfuka mu maso kubera kunanirwa kubyakira
Hakizimana Adolphe unakinira Amavubi U-23 yahiriwe n'uyu munsi kuko yatabaye ikipe ye
Hakizimana Adolphe unakinira Amavubi U-23 yahiriwe n'uyu munsi kuko yatabaye ikipe ye
Kapiteni wa gatatu wa Rayon Sports, Mitima Isaac ashimira Hakizimana Adolphe wakuyemo penaliti ebyiri
Kapiteni wa gatatu wa Rayon Sports, Mitima Isaac ashimira Hakizimana Adolphe wakuyemo penaliti ebyiri
Umunyezamu Muhawenayo Gad areba uko abarimo Onana na Rudasingwa Prince bishimira intsinzi
Umunyezamu Muhawenayo Gad areba uko abarimo Onana na Rudasingwa Prince bishimira intsinzi
Umufana yafashe ifoto y'urwibutso ari kumwe na Raphael Osalue Olise
Umufana yafashe ifoto y'urwibutso ari kumwe na Raphael Osalue Olise
Myugariro Ndizeye Samuel wavunitse mu gice cya mbere yitaweho n'abaganga. Aha yishimanaga na Paul Were watsinze penaliti na Shaffy usanzwe ari Kit Manager wa Rayon sports
Myugariro Ndizeye Samuel wavunitse mu gice cya mbere yitaweho n'abaganga. Aha yishimanaga na Paul Were watsinze penaliti na Shaffy usanzwe ari Kit Manager wa Rayon sports
Abakinnyi ba Rayon Sports bishimiye intsinzi yavuye kure kuko umukino usanzwe warangiye inganya na Musanze FC ubusa ku busa, hitabazwa za penaliti
Abakinnyi ba Rayon Sports bishimiye intsinzi yavuye kure kuko umukino usanzwe warangiye inganya na Musanze FC ubusa ku busa, hitabazwa za penaliti
Boubacar Traoré yishimiye intsinzi y'ikipe ye
Boubacar Traoré yishimiye intsinzi y'ikipe ye
Umutoza wa Rayon Sports, Haringingo Christian Francis, ashimira abafana b'ikipe ye
Umutoza wa Rayon Sports, Haringingo Christian Francis, ashimira abafana b'ikipe ye
Kapiteni wa Rayon Sports, Rwatubyaye Abdul, ufite ikibazo cy'imvune yifatanyije na bagenzi be gushimira abafana bababaye hafi mu mukino
Kapiteni wa Rayon Sports, Rwatubyaye Abdul, ufite ikibazo cy'imvune yifatanyije na bagenzi be gushimira abafana bababaye hafi mu mukino
Abafana bapfumbatishije umunyezamu Hakizimana Adolphe wa Rayon Sports amafaranga ndetse banafatana ifoto y'urwibutso nyuma y'umukino yitwayemo neza agakuramo penaliti ebyiri
Abafana bapfumbatishije umunyezamu Hakizimana Adolphe wa Rayon Sports amafaranga ndetse banafatana ifoto y'urwibutso nyuma y'umukino yitwayemo neza agakuramo penaliti ebyiri
Abafana ba Rayon Sports batashye banezerewe nyuma yo gutsinda Musanze FC
Abafana ba Rayon Sports batashye banezerewe nyuma yo gutsinda Musanze FC

Amafoto: Ntare Julius

Video: Byiringiro Ephter