AS Kigali ni imwe mu makipe akunze kugora Rayon Sports muri shampiyona gusa kenshi imikino irangira zinganya kuko muri 17 yazihuje kuva mu 2010, Gikundiro yatsinzemo itandatu, Abanyamujyi batsinda ine indi irindwi zigabana amanota.
Nyuma yo gushora agatubutse uyu mwaka w’imikino ikagura abakinnyi nk’Umunya-Uganda Frank Kalanda, Umurundi Ndarusanze Jean Claude, Ally Niyonzima wavuye muri Mukura VS na murumuna we, Ngandu Omar wavuye muri APR FC, AS Kigali ni imwe mu makipe ahagaze neza ku rutonde rwa shampiyona; imaze gutsinda imikino 14 muri 23 yakinnye, inganya itandatu itsindwa itatu.
Kuri uyu wa Gatatu kuri Stade yayo i Nyamirambo, iyi kipe itozwa na Eric Nshimiyimana ifite akazi katoroshye ko gutsinda imwe mu makipe zihanganiye igikombe, Rayon Sports mu mukino w’ikirarane wayifasha kugira amanota 51 igahita ifata umwanya wa mbere iwambuye APR FC ifite amanota 50.
Umunyamabanga w’iyi kipe, Nshimiye Joseph, yabwiye IGIHE ko nyuma y’igihe kirekire bubaka, hageze ko batwara igikombe cya shampiyona bakaba bashaka kubishimangira batsinda Rayon Sports.
Yagize ati “Ni umukino duteguye neza, Rayon Sports ni ikipe twubaha ariko ntabwo tuyitinya. Uyu mwaka intego dufite ni ugutwara igikombe nta kindi twifuza. Ni umukino utazaba woroshye kuko twe turashaka gufata umwanya wa mbere ariko na Rayon Sports irashaka kugabanya ikinyuranyo n’amakipe ayiri imbere kuko nayo iracyari mu rugamba.”
Yavuze ko nk’ubuyobozi biteguye guha abakinnyi ibyo bakeneye byose byabatera ishyaka kugira ngo bitware neza kuri uyu mukino, anasaba abafana kuzaza ari benshi kugira ngo bihere ijisho umwe mu mikino iryoshye kurusha iyindi uyu mwaka.
Yagize ati “Abafana bazaze kare, kuva saa tanu stade izaba ifunguye. Ibiciro nta cyahindutse ni 2000 Frw, 3000 Frw na 5000 Frw kugira ngo buri wese ku bushobozi bwe azabashe kwinjira.”
Iyi kipe izakina uyu mukino idafite Ngama Emmanuel utarakinnye n’umukino yanyagiyemo Bugesera FC ibitego 4-0 mu cyumweru gishize kubera imvune naho Ishimwe Kevin akaba yakuwe mu bakinnyi 18 hashyirwamo Ndayisenga Fuadi wari waruhukijwe.
Ku rundi ruhande, Rayon Sports yari imaze imikino itanu itabasha gutsinda mbere yo gutera mpaga Miroplast FC ku Cyumweru gishize, izakina uyu mukino idafite rutahizamu Hussein Tchabalala, Nova Bayama na Yassin Mugume bafite ibibazo by’imvune ariko izaba yagaruye Yannick Mukunzi na Nahimana Shassir.






Ibitekerezo 0