Gikundiro yatsinzwe na Bugesera FC ibitego 2-1 mu mukino w’Umunsi wa 11 wa Shampiyona wabaye ku Cyumweru, kuri ubu iri ku mwanya wa gatanu n’amanota 17, irushwa amanota icyenda na Police FC iyirusha umukino umwe.
Ubuyobozi bwayo buheruka gutangaza ko buri gushaka umutoza mushya usimbura Afahmia Lotfi wirukanywe mu Ugushyingo, ndetse n’abakinnyi bashya kuko abo ifite barimo abatari ku rwego rwo kuyikinira ngo bayiheshe umusaruro yifuza.
Umuvugizi wa Rayon Sports, Gakwaya Olivier, yabwiye IGIHE ko bihaye iki cyumweru ko bazaba bamaze kubona abatoza babiri bakeneye.
Ati “Abakinnyi igihe cyabo ntikiragera ariko hari gahunda ihari kugeza igihe cyo kugura abakinnyi kirangiye. Iki cyumweru tuzaba turangije iby’abatoza bombi; umukuru n’uwungirije. Abakinnyi twifuje ko abatoza ari bo bazabemeza.”
Yongeyeho ko bari kuganiro n’abo mu bihugu bitandukanye ariko nta byinshi yabavugaho batarashyira umukono ku masezerano.
Ku rundi ruhande, amakuru IGIHE yamenye ni uko Rayon Sports yamaze kwemeza Umufaransa Bruno Ferry uheruka muri AS Vita Club, ko ari we uzaba Umutoza mukuru ndetse ategerejwe i Kigali ku wa Gatatu.
Ni mu gihe ibiganiro bigeze kure ku Munyarwanda Lomami Marcel wayisubiramo nk’umutoza wungirije, akiyongera kuri Haruna Ferouz wayisigaranye nyuma y’igenda rya Lotfi.
Kugeza ubu kandi iyi kipe yamaze gusinyisha Umunye-Congo Kitoko Likau Faustin ukina mu kibuga hagati imbere ya ba myugariro, uzayikinira mu myaka ibiri n’igice iri imbere.
Abandi bakinnyi Rayon Sports yifuza barimo Muhire Kevin watiwe muri Jamus SC yo muri Sudani y’Epfo, aho iri kubifashwamo na Karenzi Alex wajyanye uyu mukinnyi muri iyo kipe.
Hari n’andi mazina nka Hakizimana Muhadjiri ukina hagati asatira izamu ndetse n’umunyezamu Kwizera Olivier, bombi kuri ubu badafite amakipe.
Ubuyobozi bwa Rayon Sports buvuga ko buteganya kwinjirana hafi miliyoni 150 Frw ku isoko ryo kugura abakinnyi muri Mutarama, bukagura bane cyangwa batanu bashobora gufasha iyi kipe kwegukana igikombe.
Iyi kipe izasubira mu kibuga ku wa Gatanu, tariki ya 19 Ukuboza 2025, yakirwa na Gorilla FC mu mukino w’Umunsi wa 12 wa Shampiyona.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!