Ku Cyumweru tariki 6 Werurwe 2016 nyuma yo gusubikwa kw’Inteko rusange y’abanyamuryango ba Rayon Sports yagombaga no kuberamo amatora y’abayobozi bashya b’uyu muryango, nibwo perezida wawo Ngarambe Charles yemeje ko ikipe ya Rayon Sports iri ku isoko.

Ngarambe yavuze ko ufite ubushobozi bwo kuvana iyi kipe mu bibazo by’amikoro byayibase yayegurirwa akayibyaza umusaruro.

Ngarambe yagize ati; “ Ibibazo dufite ni uko hari inzego zituzuye cyangwa se tutabwizanya ukuri. Turi gushaka abishyize hamwe cyangwa umuntu ku giti cye, tuzabikora kandi ni ku nyungu z’umuryango ntabwo ari ku nyungu z’umuntu ku giti cye, akunguka n’ikipe ikunguka ikanatsinda n’abayikunda bakishima.”

Mu kiganiro perezida wungirije w’umuryango wa Rayon Sports, Kimenyi Vedaste yagiranye na IGIHE, yavuze ko adakozwa ibyo kugurisha Rayon Sports ngo kuko ari ikipe y’abanyamuryango, ahubwo ko hakwiye gushakwa amaraso mashya mu buyobozi kugira ngo haboneke ibisubizo ku bibazo by’amikoro biri muri iyi kipe.

Kimenyi yagize ati: “ Rayon Sports ntigurishwa. Ni iy’abanyamuryango, icyo twifuza kandi kizanafasha kuva muri ibi bibazo by’amikoro ni ukuzana amaraso mashya mu buyobozi. Umuyobozi ushobora guhuriza hamwe imbaraga zacu twese abakunzi b’ikipe, na ho kuyigurisha sinzi n’aho byavuye ariko ntibinashoboka.”

Mu cyumweru gishize nibwo byari byatangajwe ko hari itsinda ry’abantu bishyize hamwe bashinga ikompanyi igiye kubyaza umusaruro ikipe ya Rayon Sports.

Icyo gihe ubuyobozi bwavugaga ko bamaze no gukusanya miliyoni 187 z’amafaranga y’u Rwanda muri 500 bateganya gutangirana.

Biteganyijwe ko amatora y’abayobozi b’uyu muryango azaba ku Cyumweru tariki 13 Werurwe 2016 mu Nteko rusange y’abanyamuryango bose hakamenyekana abandi bayobozi bashya basimbura abacyuye igihe bari bayobowe na Ngarambe Charles.

Kimenyi Vedaste yavuze ko Rayon Sports itazigera igurishwa
Kimenyi Vedaste yavuze ko Rayon Sports itazigera igurishwa
Ngarambe yavugaga ko abafite ubushobozi baza kubushora muri Rayon Sports
Ngarambe yavugaga ko abafite ubushobozi baza kubushora muri Rayon Sports