00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Rayon Sports ntiyemerewe gukina CAF Confederation itishyushye Daffé na Lotfi

Yanditswe na Iradukunda Olivier
Kuya 19 June 2026 saa 10:16
Yasuwe :

Perezida wa Rayon Sports, Murenzi Abdallah, yatangaje ko iyi kipe yamenyeshejwe n’Impuzamashyirahamwe ya Ruhago muri Afurika (CAF), ko itemerewe gukina CAF Confederation Cup, mu gihe itarishyura Souleymane Daffé wayikiniye na Afahmia Lotfi wayitoje.

Kuva muri Werurwe 2026, Rayon Sports iri ku rutonde rw’amakipe atemerewe kwandikisha abakinnyi bayo muri FIFA, kuko yatsinzwe zimwe mu manza yarezwemo n’abari abakozi bayo.

Perezida wa Rayon Sports, Murenzi Abdallah, yatangaje ko mu bibazo basanze mu ikipe harimo imanza yatsinzwe, ndetse itemerewe gukina amarushanwa mpuzamahanga itarabikemura.

Ati “Mu bibazo twasanze hari imanza zitandukanye zatujyanye mu bibazo na CAF na FIFA, ku buryo tugitangira twishyuye hafi miliyoni 30 Frw z’abakinnyi n’abatoza basezerewe mu buryo buzana imanza.”

“Ubu hari umukinnyi witwa Suleiman Daffe tugomba guha miliyoni 23 Frw. Ni umukinnyi wadukiniye amezi atandatu, ajya kuturega kuko twari tugifitanye amasezerano y’igihe kirekire. Ubu CAF yavuze ko tudashobora kwemererwa gukina CAF Confederation tutarangije icyo kibazo.”

Undi Rayon ifitanye ibibazo na we ni umutoza Afahmia Lotfi, aho Murenzi avuga ko basanze hari ikibazo cye, ariko bagerageza kumvikana na we gusa amikoro akomeza kuba make, biza kurangira bigeze muri CAF.

Ati “Ubu na we dufite hafi miliyoni 20 Frw tugomba kumwishyura.”

Mu gushaka ibisubizo by’amikoro muri Rayon Sports, yamaze kwemeranya na Banki ya Kigali ku maseserano y’imyaka itanu, ategerejweho gushyira akadomo ku bibazo byose.

Ubuyobozi bwa Rayon Sports buvuga ko abakinnyi bayo haba mu bagabo no mu bagore, ubu nta madeni baberewemo y’imishahara, usibye uduhimbazamushyi dutandukanye.

Afahmia Lotfi agomba kwishyurwa na Rayon Sports miliyoni 20 Frw
Rayon Sports ntizakina CAF Confederation Cup itishyuye Suleiman Daffé

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages