00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Barashinjanya ubutekamutwe mu mishinga yari igamije kubyarira Rayon Sports inyungu

Yanditswe na

Manzi Rema Jules

Kuya 6 March 2016 saa 01:19
Yasuwe :

Umuryango wa Rayon Sports wagiranye amasezerano n’ikompanyi yitwa Rayon Sports Promoters agamije gukusanya amafaranga avuye mu bakunzi b’iyi kipe bakoresha umurongo w’itumanaho wa MTN, ariko umushinga uhagarikwa utamaze kabiri.

Rayon Sports Promoters ntiyemeranywa n’ibyatangaje n’ubuyobozi bw’umuryango wa Rayon Sports, ko amasezerano yo gukata abanyamuryango amafaranga biciye muri MTN yahagaze kubera ubushobozi buke ndetse n’ubujura bw’abateguye uyu mushinga.

Mu gihe bari bakoranye amasezerano y’imyaka itatu igomba kongerwa igihe intego zose zigezweho, zirimo kurangiza imyaka itatu nibura hamaze kubarurwa abanyamuryango miliyoni imwe n’ibihumbi 500 ndetse no kubasha kwishyura 65% by’amafaranga yinjiye, umushinga wahagaze bidateye kabiri.

Mu kiganiro n’abanyamakuru kuwa 4 Werurwe 2016, Umuyobozi w’umuryango wa Rayon Sports, Ngarambe Charles yavuze ko nta kintu Rayon Sports Promoters bigeze bageraho ahubwo byasaga nk’aho ari abajura bashaka kwitwikira izina Rayon Sports bakiyuzuriza imifuka yabo.

Ngarambe Charles ati “Hari ikibazo kimaze iminsi kivugwa ko perezida w’umuryango wa Rayon Sports yaba yaranze kwakira inkunga ivuye mu banyamuryango. Ndagira ngo mbasobanurire kuko iyo ibintu bivugwa ni uko biba bifite imvano. Iyo umuntu ahagarariye ikintu mujye mutandukanya igikorwa n’umuntu ku giti cye. Umuryango wa Rayon Sports ni igikorwa gifite umurongo kigenderaho n’amategeko akigenga.”

Yakomeje agira ati “Sosiyete ya Rwanda Promoters yatangiye ifite igikorwa cyo kubarura abanyamuryango ba Rayon Sports no gushaka inkunga ibinyujije ku rubuga rwayo. Ibyo bikorwa byarabaye babona amasezerano y’umwaka umwe ashira ntacyo bakoze baza kongera bahabwa amezi abiri nayo ashira ntacyo bakoze. Nyuma baza guhindura izina biyita Rayon Sports Promoters. Byumvikane ko ari ibigo bibiri bitandukanye. Bakomeje kwiha gukata amafaranga y’abanyamuryango, nubwo byari bitaragera kure ariko twasanze ari ubujura bakoraga.”

Ngarambe yavuze kandi ko nyuma yo kubona ko batangiye kwiba abanyamuryango bahise bahagarika Rayon Sports Promoters, gusa baza kongera gukorana amasezerano nabo avuguruye harimo ko buri kwezi bazajya bakusanya miliyoni 50 z’amafaranga y’u Rwanda akajya muri Rayon Sports. Kuva icyo gihe ngo hatanzwe miliyoni esheshatu ariko umushinga uhita uzima ku mpamvu ubuyobozi butamenye.

Ku rundi ruhande, Habinshuti Olivier uhagarariye Rayon Sports Promoters yabwiye IGIHE ko bifuje gukomeza gukora umushinga kandi babonaga utanga icyizere ariko habaho kunanizwa n’ubuyobozi bw’umuryango wa Rayon Sports.

Yagize ati “Tugitangira twabanje kubarura abafana mu gihugu hose. MTN yari yadusabye ko twatangira gukata amafaranga ari uko tumaze kugeza ku bantu ibihumbi 200 ariko twari tumaze kugeza ku bihumbi 326 harimo aba MTN 281 731 bagabanyije mu byiciro 12 bitewe n’ubushobozi bwabo. Twateganyaga ko mu gihe izo simukadi zose ziri ku murongo, twajya twinjiza miliyoni 48 113 500, Rayon igafata 65% tugasigarana 35 %.”

Habinshuti yakomeje avuga ko intandaro yo guhagarika umushinga ari amakenga MTN yabafashaga muri icyo gikorwa yagize nyuma yo kubona ibaruwa ivuye mu buyobozi bwa Rayon Sports isaba ko uwo mushinga wacungwa na bamwe mu bayobozi ukavanwa kuri Rayon Sports Promoters

Agace gato k'ibaruwa Ubuyobozi bwa Rayon Sports bwandikiye MTN

Nubwo uyu mushinga wari witezweho kuba isoko y’amikoro yafasha Rayon Sports kuva mu bibazo by’amikoro wahagaze nyuma y’ukwezi kumwe gusa batangiye gukata abanyamuryango amafaranga, ngo haracyari icyizere ko igihe ubuyobozi bw’umuryango bwakongera gutanga uburenganzira bwo gukomeza gukora hari icyo byafasha nk’uko Habinshuti abivuga.

Ni imishinga itari mike yagiye itegurwa igamije gufasha Rayon Sports kubyaza umusaruro abakunzi bayo hirya no hino mu gihugu ariko ikaba amasigara cyicaro kenshi bivugwa ko banyiri kuyitegura bananizwa n’abantu bashaka inyungu ku iti cyabo.

Uhagarariye Rayon Sports Promoters, Habinshuti Olivier
Umuyobozi w'umuryango wa Rayon Sports, Ngarambe Charles (wambaye ikoti) n'umuyobozi wa Rayon Sports FC, Gacinya Denis

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages