Aya makipe agiye kongera kumanuka mu kibuga kuri uyu wa Mbere tariki 4 Nyakanga 2016 ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’Amahoro ushobora gusiga hari amateka mashya yiyanditse muri ruhago kuko ikipe izagitwara izaba icyegukanye inshuro icyenda dore ko ubu zinganya inshuro umunani.

Imihigo ni yose ku mpande zombi, Rayon Sports yifitiye icyizere dore ko mu mukino uheruka kuyihuza na APR FC yayinyagiye ibitego 4-0 harimo bitatu bya Davis Kasirye na kimwe cya Ismaila Diarra.

Ku rundi ruhande, APR FC irasunikwa n’amateka yo kuba itarigera itsindirwa na Rayon Sports ku mukino wa nyuma kuko mu nshuro ebyiri zahuje aya makipe, yose APR FC yaratsinze inatwara igikombe.

Amateka y’igikombe cy’Amahoro

Ni igikombe cyatangiye gukinwa mu mwaka wa 1975 kitirirwa uwari Perezida w’u Rwanda “Trophe Habyarimana” ariko nyuma kiza guhinduriwa izina kitwa “Igikombe cy’Amahoro” bitewe n’amateka igihugu cyari kivuyemo yanakigejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Aya makipe ya Rayon Sports na APR FC zageze ku mukino wa nyuma w’uyu mwaka ni nazo zimaze kucyegukana inshuro nyinshi kuva cyabaho aho buri imwe igifite inshuro umunani, icy’uyu mwaka kikaba ari ishiraniro kuko ikipe izagitwara izahita ishyiraho agahigo gashya.

Rayon Sports mu myaka 10 ishize ntirabasha kwegukana iki gikombe ariko yageze ku mukino wa nyuma inshuro ebyiri zose ihatsindirwa harimo 2010 yatsinzwe na APR FC 1-0 n’umwaka ushize itsindwa na Police FC 1-0.

Muri iyi myaka 10, APR FC imaze kwegukana iki gikombe ishuro zirindwi, ikindi yagitwaye muri 2002. Mu mateka ya APR FC yatsindiwe ku mukino wa nyuma rimwe gusa, hari mu 2001 ubwo ikipe ya Les Citadins yayitsindaga kuri penaliti 6 kuri 5.

Amakipe yose yatwaye igikombe cy’Amahoro kuva cyatangira
1975 : Kiyovu Sports

1976 : Rayon Sports

1978 : Mukura Victory Sports

1979 : Rayon Sports

1980 : Panthères Noires

1981 : Panthères Noires

1982 : Rayon Sports

1983 : Panthères Noires

1984 : Panthères Noires

1985 : Kiyovu Sports

1986 : Mukura Victory Sports

1987 : Panthères Noires

1988 : Etincelles FC

1989 : Rayon Sport

1990 : Mukura Victory Sports

1992 : Mukura Victory Sports

1993 : Rayon Sports

1995 : Rayon Sports

1997 : Rwanda FC

1998 : Rayon Sports

2001 : Les Citadins FC

2002 : APR FC

Muri 2003 na 2004 ubwo Amavubi yari mu nkubiri yo gushaka itike yo kwitabiri imikino y’igikombe cya Afurika akanayibona, imikino y’igikombe cy’Amahoro ntiyabashije gukinwa.

Mu 2005 Rayon Sports yegukanye igikombe cya munani itozwa na Kayiranga Baptiste itsinze Mukura VS 3-0 ku mukino wa nyuma.

2006: APR FC yacyegukanye itsinze ATRACO igitego 3-0.

2007: APR FC yatsinze ATRACO ibitego 2-0.

2008: APR FC yegukanye iri rushanwa itsinze ATRACO ibitego 4-0, birimo igitego cya Ngomirakiza Hegman, Elias Ntaganda n’ibitego bibiri byatsinzwe na Elias Uzamukunda “Baby”.

2009: Ku nshuro ya mbere ATRACO FC yegukanye iki gikombe itsinze Mukura VS igitego 1-0.

2010: APR FC yatsinze Rayon Sports 1-0 cyatsinzwe na nyakwigendera Patrick Mafisango ku munota wa nyuma w’umukino.

2011: APR FC yatsinze Police FC ibitego 4-2.

2012: APR FC yatsinze Police ibitego 2-1.

2013: As Kigali yatsinze AS Muhanga ibitego 3-0.

2014: APR FC yatsinze Police igitego 1-0.

2015: Ari nawo mukino wa nyuma uheruka, ku nshuro ya mbere Police FC yabashije kwegukana iki gikombe itsinze Rayon Sports igitego 1-0 cya Eric Ngendahimana ku munota wa 87 w’umukino.

Amafoto y'umukino uheruka guhuza aya makipe yombi ubwo Rayon Sports yatsindaga APR FC ibitego bine ku busa

Saa kumi n'ebyiri n'iminota 10, abantu bari bakinjira muri Stade
Saa kumi n'ebyiri n'iminota 10, abantu bari bakinjira muri Stade
Abakinnyi ba Rayon Sport babanje mu kibuga
Abakinnyi ba Rayon Sport babanje mu kibuga
Abakinnyi ba APR FC babanjemo
Abakinnyi ba APR FC babanjemo
Bakame yakuyemo imipira myinshi ikomeye
Bakame yakuyemo imipira myinshi ikomeye
Abafana byitezwe ko bazaba benshi nkuko byagenze mu mukino wa shampiyona hagati y'aya makipe
Abafana byitezwe ko bazaba benshi nkuko byagenze mu mukino wa shampiyona hagati y'aya makipe
Gacinya Denis Perezida wa Rayon Sports (uwa kabiri ibumoso)
Gacinya Denis Perezida wa Rayon Sports (uwa kabiri ibumoso)
Nshuti Dominique Savio akomeje kugirira ibihe byiza muri Rayon Sports
Nshuti Dominique Savio akomeje kugirira ibihe byiza muri Rayon Sports
Hari aho byageraga umusifuzi akaba ariwe wumvikanisha abakinnyi babaga bashaka guhangana
Hari aho byageraga umusifuzi akaba ariwe wumvikanisha abakinnyi babaga bashaka guhangana
Ingabo zari zaje gushyigikira APR FC ku bwinshi nubwo yatsinzwe
Ingabo zari zaje gushyigikira APR FC ku bwinshi nubwo yatsinzwe
Abakinnyi ba Rayon babwira umusifuzi bati " wabibonye ko Ndahinduka ari kwigwisha?"
Abakinnyi ba Rayon babwira umusifuzi bati " wabibonye ko Ndahinduka ari kwigwisha?"
Kapitene Ndayishimiye Eric (Bakame) atera umupira
Kapitene Ndayishimiye Eric (Bakame) atera umupira
Hagati mu kibuga, Rayon Sports yari yihagazeho
Hagati mu kibuga, Rayon Sports yari yihagazeho
Abatoza bungirije batanga inama
Abatoza bungirije batanga inama
Abanyamakuru batandukanye bari bitabiriye uyu mukino
Abanyamakuru batandukanye bari bitabiriye uyu mukino
Diarra na Kasirye nibo bihanije APR FC
Diarra na Kasirye nibo bihanije APR FC
Nzamwita Degaule(ibumoso), Perezida wa Ferwafa
Nzamwita Degaule(ibumoso), Perezida wa Ferwafa
Umutoza Massoudi yishimira intsinzi y'ikipe ye
Umutoza Massoudi yishimira intsinzi y'ikipe ye
Nizar wa APR FC we yari yimiwe
Nizar wa APR FC we yari yimiwe
Wari umukino w'imbaraga
Wari umukino w'imbaraga
Yannick Mukunzi yakinanye ingufu ariko birangira ikipe ye itsinzwe
Yannick Mukunzi yakinanye ingufu ariko birangira ikipe ye itsinzwe
Umwe mu bafana b'imena ba APR FC yari yayobowe ibiri kuba ku ikipe ye
Umwe mu bafana b'imena ba APR FC yari yayobowe ibiri kuba ku ikipe ye
Manzi Thierry, myugariro wa Rayon Sports wazonze ubusatirizi bwa APR FC
Manzi Thierry, myugariro wa Rayon Sports wazonze ubusatirizi bwa APR FC
Abakinnyi bashimira abafana nyuma y'iminota 90
Abakinnyi bashimira abafana nyuma y'iminota 90
Abafana ba Rayon Sports bari mu bicu
Abafana ba Rayon Sports bari mu bicu
Massoudi amaze kwegukana intsinzi yashimiye abakinnyi n'abafana
Massoudi amaze kwegukana intsinzi yashimiye abakinnyi n'abafana
Umutoza Nizar nyuma y'umukino yavuze ko APR FC igiye gukosora amakosa yagaragaye
Umutoza Nizar nyuma y'umukino yavuze ko APR FC igiye gukosora amakosa yagaragaye
Umufana wa Rayon Sports yishimira instinzi
Umufana wa Rayon Sports yishimira instinzi
Imodoka yatwaye abakinnyi  ba Rayon Sports
Imodoka yatwaye abakinnyi ba Rayon Sports

Amafoto: Mahoro Luqman