Ku wa Gatatu tariki ya 26 Ukwakira, Ikipe ya Rayon Sports yanganyije 2-2 na Youvia Women Football Club mu mukino wa gicuti ku kibuga cy’imyitozo cya Ruyenzi saa Munani z’igicamunsi.
Ni umukino wari urimo ishyaka ryinshi ku mpande zombi dore ko Rayon Sports yageragezaga gupima abakinnyi bayo bashya izakinisha icyiciro cya kabiri cya Shampiyona y’Abagore izatangiriramo kizatangira gukinwa tariki ya 8 Ugushyingo uyu mwaka.
Youvia WFC ni yo yafunguye amazamu ku munota wa gatandatu gusa w’umukino ku gitego cyatsinzwe na Umurerwa Rebecca, cyaje kwishyurwa na Angelique wa Rayon Sports ku munota wa 38, amakipe ajya kuruhuka ari igitego 1-1.
Igice cya kabiri kimaze iminota irindwi gusa gitangiye Youvia Women Football Club yaje kubona igitego cy’intsinzi cyinjijwe neza na Uwamukuza Denise.
Inkumi za Dusange Sacha utoza Rayon Sports zakomeje gusatira nyuma yo kwinjizamo Umurundikazi Nzahabonayo Neema, uyu ni mushiki wa Mbirizi Eric waje asimbuye ku munota wa 68.
Uyu mukobwa yongereye imbaraga mu busatirizi maze uburyo bwa mbere yaremye buza kubyara igitego ku munota wa 75 w’umukino. Amakipe yombi yakomeje kotsanya igitutu ariko umukino urangira nta yongeye kureba mu izamu ry’indi.
Ni umukino wari urimo ishyakaAbakinnyi banyuzagamo bagakora amakosa kubera ishyaka ryinshiUmutoza Mukuru wa Rayon Sports y'Abagore, Dusange Sacha, atanga inama mu karuhuko nyuma y'igice cya mbereKubera ko ku kibuga cy'imyitozo cyo ku Ruyenzi nta rwambariro ruhari, abakinnyi iyo bagiye mu karuhuko bumva inama z'umutoza bicaye mu byatsi by'ikibugaHakoreshwaga imbaraga nyinshiNzahabonayo Neema, mushiki wa Mbirizi Eric yinjiye mu kibuga ahindura byinshiNzahabonayo Neema ni umwe mu bakinnyi bitezweho byinshi muri Rayon SportsAvana mu nzira umukinnyi wa Youvia WFC bari bahanganiye ku mupiraAje aturutse muri Onze Etoiles de BujumburaBazamukanaga imbaraga nyinshi bagahurira mu kirereImanizabayo Florence (wambaye ingofero y'umukara) nawe ni umukinnyi mushya wa Rayon Sports uvuye muri AS Kigali ariko utagaragaye kuri uyu mukinoNi umukino wakinwaga bageranaho cyane ku buryo bamwe bisangaga hasiBashimiye abafana bake bari baje kubashyigikiraUmutoza Dusange Sacha ashimira abafana baje kureba ikipe ye nyuma yo kunyanya na Youvia ibitego 2-2 mu mukino wa gicutiUmunya-Kenya Judith Otieno Ochieng (wambaye igitambaro mu mutwe) wasinye umwaka umwe akinira Rayon Sports y'abagorePerezida wa Rayon Sports yaba iy'abagabo n'abagore, Uwayezu Jean Fidèle, yari ari kuri uyu mukinoAbarimo Umunyamabanga Mukuru wa Rayon Sports y'Abagabo, Namenye Patrick ndetse n'Umuvugizi wayo Nkurunziza Jean Paul na bo bari bahabayeAmashyi y'ama-Rayon yakomwe n'indirimo yubahiriza Rayon Sports iraririmbwa nk'uko bimaze kuba umuco muri Gikundiro
Ibitekerezo 0