00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Rayon Sports yaba itakiri iyo guhangana na APR FC?

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 11 January 2026 saa 12:13
Yasuwe :

Nyuma y’amezi abiri gusa amakipe yombi ahuriye muri Shampiyona, APR FC yongeye gutsinda Rayon Sports iyirusha, iyitwara igikombe kiruta ibindi mu Rwanda “FERWAFA Super Cup”.

Uyu mukino uhuza ikipe yatwaye Igikombe cya Shampiyona n’iyatwaye Igikombe cy’Amahoro, wari kuba muri Kanama mbere y’uko umwaka w’imikino wa 2025/26 utangira ariko FERWAFA iwimurira muri Mutarama uyu mwaka nyuma yo kugorwa no kubona aho iwushyira.

Ni umukino wasanze icyizere kiri hejuru ku mpande zombi, aho abafana ba APR FC bari bizeye ko ikipe yabo izakomereza ku ntsinzi y’ibitego 3-0 yabonye kuri mukeba mu Ugushyingo, ubwo amakipe yombi yahuriraga muri Shampiyona.

Ku rundi ruhande, abafana ba Rayon Sports bari bafitiye icyizere abakinnyi batandatu bashya baguzwe muri uku kwezi.

Iminota 90 y’uyu mukino wari utegerejwe cyane yarangiye APR FC ibonye ibitego bya William Togui, Ronald Ssekiganda, Dauda Yussif Seidu na Mamadou Sy na ho icy’impozamarira cya Rayon Sports gitsindwa na Ndikumana Asman.

IGIHE yegeranyije bimwe mu byaranze uyu mukino mu kibuga no hanze yacyo.

Rayon Sports yaba yaratsinzwe mbere y’umukino?

Ni byo koko Rayon Sports yagiye gukina uyu mukino ifite icyizere n’akanyamunyeza kubera abakinnyi bashya yaguze muri uku kwezi, ariko abazi umupira bari bafite impungenge ku rwego rwabo kuko hafi ya bose bari bamaze igihe badakina kandi nta handi bari barababonye bakina.

Abo bakinnyi ni umunyezamu Kwizera Olivier, ba myugariro Yannick Bangala, Ben Aziz Dao na Ramazani Tshimanga Tshilembi, rutahizamu Bienvenu Joachim Vigninuo na Likau Faustin Kitoko ukina hagati mu kibuga imbere ya ba myugariro.

Muri aba bose, umukinnyi waherukaga mu kibuga akina umukino w’irushahanwa ni Likau Faustin wakinnye umukino Flambeau du Centre FC yatsinzemo Ngozi City FC ibitego 2-0 ku wa 21 Ukuboza 2025.

Gusa ntibyabujije ko Umutoza wa Rayon Sports, Bruno Ferry, bose ababanza mu kibuga aho byatumye abakinnyi bamenyerewe muri iyi kipe barimo Bigirimana Abedi na Tambwe Gloire batibona mu bajya ku rupapuro rw’umukino kuko umubare w’abanyamahanga umunani wahise wuzura.

Abandi banyamahanga batatu bakinnye kandi bari basanzwe muri iyi kipe ni Ndayishimiye Richard, Tony Kitoga na Ndikumana Asman mu gihe Abanyarwanda batatu babanje mu kibuga ari Kwizera Olivier, Serumogo Ali Omar na Sindi Paul Jesus.

Benshi bakibona abababanzamo mu kibuga n’uburyo ku ntebe y’abasimbura hari Abanyarwanda gusa kandi badashobora gukora ikinyuranyo kigaragara, batangiye guha APR FC amahirwe mbere y’umukino.

Gusa na none uwatungurwa ni udakurikira umupira w’amaguru w’i Nyarugenge, nk’uko benshi bakunda kubivuga, kuko Umuvugizi wa Rayon Sports, Gakwaya Olivier, yaherukaga kuvuga ko abakinnyi bafite baciriritse ari yo mpamvu hazongerwamo abandi muri Mutarama.

Mu gihe Rayon Sports yari yahindutse ku rwego rugaragara aho abakinnyi babiri gusa Serumogo na Ndayishimiye Richard ari bo bari babanje mu kibuga ubwo yaherukaga gukina na APR, mukeba we yari yakoze impinduka ebyiri gusa mu bakinnyi yari yabanjemo icyo gihe, havamo Ruboneka Bosco na Hakim Kiwanuka hajyamo Memel Dao na Djibril Ouattara.

Gutsindwa kwa Rayon Sports byaturutse cyane ku kutamenyerana no kudahuza umukino, aho wakwibaza icyo umuntu wahisemo gukinisha abakinnyi biganjemo abashya yari yiteze imbere ya APR FC imenyeranye.

Hejuru y’ibyo, uyu wari umukino wa gatatu ku mutoza Bruno Ferry kuva ageze muri Rayon Sports mu mpera z’Ukuboza, aho indi mikino yatoje ari uwa Etincelles FC warangiye ari igitego 1-1 n’uwo Gikundiro yatsinzemo AS Muhanga ibitego 2-0 muri Shampiyona.

Abakinnyi babiri bagize umukino mwiza muri Rayon Sports ni myugariro Ramazani Tshimanga Tshilembi na Tony Kitoga wafashaga Gikundiro gukina mu kibuga hagati no gusatira izamu.

Abakinnyi batanu barimo ba myugariro batatu, bari babanje mu kibuga ku ruhande rwa Rayon Sports, nta cyumweru barayimaramo
Myugariro Ramazani Tshimanga Tshilembi yatabaye Rayon Sports muri uyu mukino nubwo ari we Ssekiganda yatsindanye igitego cya kabiri
Tony Kitoga yazonze APR FC mu kibuga hagati

Kwizera Olivier yagize umunsi mubi

Kugeza uyu munsi, Rayon Sports ifite abanyezamu bane ndetse bose bagiye mu kibuga. Abo ni Drissa Kouyaté, Pavelh Ndzila, Mugisha Yves na Kwizera Olivier aho bivugwa ko imishahara yabo gusa kuri ubu isatira miliyoni 7 Frw.

Amakosa ya hato na hato no gushinjwa gutsindisha ikipe ku bushake byatumye Rayon Sports yijundika Umunye-Congo Brazzaville Pavelh Ndzila ndetse impande zombi zimaze iminsi mu biganiro byo gutandukana.

Kwizera Olivier utari ufite ikipe kuva avuye muri Arabie Saoudite, abenshi baheruka kubona muri Nyakanga akina imikino ya ‘Pre-season’ yabereye kuri Tapis Rouge i Nyamirambo, ni we wagiriwe icyizere ngo acungure izamu rya Gikundiro.

Uyu munyezamu wasubiye muri Rayon Sports ku nshuro ya kabiri, kimwe na bagenzi be bashya, yatangiye imyitozo muri iki cyumweru ndetse ategurirwa kuzakina na APR FC yubakiyemo izina.

Gusa na we ntiyahiriwe kuko igitego cya mbere cyinjijwe na William Togui ku munota wa 19 cyaturutse ku mupira wahinduwe na Mugisha Gilbert, Kwizera Olivier awufata nabi uramucika, ashatse kuwukurikira awutangwa na rutahizamu wa APR FC wawuboneje mu izamu.

Kwizera wanyujijemo akarokora Rayon Sports mu buryo butandukanye burimo ubwa Djibril Outtara, Dauda Yussif na Ronald Ssekiganda, yandagajwe na Ruboneka Bosco wamucenze inshuro ebyiri akamuryamisha hasi mbere yo gutanga umupira kuri Mamadou Sy watsinze igitego cya kane ku munota wa nyuma.

Kwizera Olivier yafashe nabi umupira wahinduwe na Mugisha Gilbert....
William Togui wari hafi aho yahise awumutanga ukigera hasi, awuboneza mu izamu

Ishimwe Pierre yasubije abamushidikanyaho

Mu mpeshyi ya 2025, APR FC yavuzwemo abanyezamu batandukanye barimo Nicolas Ssebwato wa Mukura VS, ariko ubuyobozi bwayo buvuga ko buzakomeza kugirira icyizere abanyezamu batatu bufite ari bo Ishimwe Pierre, Hakizimana Adolphe na Ruhamyankiko Ivan.

Iyi kipe y’Ingabo z’Igihugu ntiyagize umusaruro mwiza wanyuze abakunzi bayo mu mikino yakinnye mu mezi ane asoza umwaka wa 2025, benshi muri bo bagahuriza ko bakeneye umunyezamu urusha Ishimwe Pierre.

Nubwo Ishimwe Pierre atacirirwaga akari urutega, hari imikino imwe yanyuzagamo agatabara iyi kipe ndetse no kuri Rayon Sports yongeye kugaragaza ko akwiriye kugirirwa icyizere.

Muri ‘derby’ yabaye ku wa Gatandatu, uyu munyezamu yakuyemo imipira ikomeye yatewe n’abarimo Ishimwe Fiston, Habimana Yves, Ndayishimiye Richard na Tony Kitoga mu gice cya kabiri.

Umunyezamu wa APR FC, Ishimwe Pierre, yishimira intsinzi babonye kuri Rayon Sports

Umusifuzi Nsabimana Célestin yagarutsweho

Mu basifuzi batanu mpuzamahanga b’abagabo basifura hagati, Nsabimana Célestin ni we wari usigaye utarasifura umukino uhuza Rayon Sports na APR FC.

Bivugwa ko Nsabimana wabaye umusifuzi mpuzamahanga mu 2025, ari we ubwe wisabiye guhabwa uyu mukino wa FERWAFA Super Cup kugira ngo agaragaze urwego rwe.

Abakurikiye umukino bahuriza ku kuba hari ibyemezo bitandukanye byafashwe n’abasifuzi bose ku mpande zombi bidakwiye nko gusifura amakosa atari yo.

Nsabimana Célestin wari mu kibuga hagati, we yagarutsweho cyane nyuma yo kudatanga ikarita ya kabiri y’umuhondo ubwo rutahizamu wa Rayon Sports, Ndikumana Asman, yakiniraga nabi Byiringiro Jean Gilbert wari umucitse agenda asatira izamu.

Ubwo ibi byabaga ku munota wa 40, Nsabimana yirutse agana ahabereye ikosa ashaka gukora mu mufuka w’iburyo w’ikabutura aho yari yabitse ikarita y’umuhondo, ariko ahita yisubira.

Iri kosa ryabaye nyuma y’iminota 11 gusa Ndikumana Asman ahawe ikarita y’umuhondo kubera amagambo yabwiye uyu musifuzi ubwo Tony Kitoga yari amaze gukururwa na Byiringiro Gilbert akagwa hasi nabi, ariko APR igahabwa umupira.

Mu gice cya mbere, Kapiteni wa APR FC, Niyomugabo Claude, wari wahawe ikarita y’umuhondo akubise Sindi Paul inkokora mu maso ku munota wa kabiri gusa, yegereye Nsabimana Célestin inshuro eshanu amwibutsa ko atari guha amakarita abakinnyi ba Rayon Sports, cyane kuri Likau Faustin Kitoko wakandagiye abarimo Ouattara, Memel Dao na Dauda Yussif mu bihe bitandukanye.

Uyu musifuzi yagarutsweho kandi ku munota wa 45 ubwo Memel Dao yagwaga mu rubuga rw’amahina ari kumwe na Yannick Bangala, aho bamwe bagaragaraza ko ari penaliti, ariko we akabyihorera.

Ku gitego cya Rayon Sports, Habimana Yves watanze umupira watsinzwe na Ndikumana Asman, yabanje kugusha Bugingo Hakim washatse kumwitambika ariko uko byagaragaraga uyu myugariro wa APR FC akaba atarakoze ku mupira. Aho Nsabimana Célestin yari yarabibonye agaragaza ko Hakim akwiye guhaguruka mu gihe umusifuzi wo ku ruhande Mutuyimana Dieudonné na we atigeze asifura ikosa.

Abafana bo ku mpande zombi, cyane aba APR FC, ntibanyuzwe n'ibyemezo by'abasifuzi barimo Nsabimana Célestin

APR FC yeretse Rayon Sports urwego rwayo

Mu mikino itatu iheruka guhuza aya makipe ahora ahanganye mu Rwanda kuva muri Gicurasi 2025, APR FC yatsinze ibitego 2-0, 3-0 na 4-1, ibigaragaza uburyo imaze kwigarurira mukeba.

APR imaze kumenyerana bigaragara ndetse muri uyu mwaka w’imikino yungukiye cyane ku rwego ruri hasi rwa Rayon Sports yakunze kugaragaza ibibazo mu bakinnyi igura.

Bitandukanye na Rayon Sports yari ifitemo abakinnyi batandatu batarayimaramo icyumweru, William Togui, Ronald Ssekiganda na Memel Dao ni bo babanje mu kibuga muri APR FC baraguzwe mu mpeshyi ya 2025.

Dauda Yussif watsinze igitego cya gatatu, ari gukina umwaka wa kabiri muri APR FC
Abakinnyi, abatoza n'abayobozi ba APR FC bishimira FERWAFA Super Cup begukanye banyagiye Rayon Sports

Abafana baryoheje ‘Derby’

Nubwo iminota 18 gusa ari yo yari myiza ku mpande zombi, ubwo amakipe yombi yari akinganya ubusa ku busa, ariko abafana ntibatengushye uwateguye uyu mukino.

Ntabwo Stade Amahoro yuzuye 100% ku buryo washoboraga kubona imyanya yose irimo abantu, ariko na none byari nko kuri 95% kuko imyanya itarimo abafana yari iyo hejuru cyane inyuma kandi hasi hari abahagaze.

Amafoto: Umwari Sandrine, Kwizera Hervé na Cyubahiro Key

Video: Byiringiro Innocent


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages