Umukino Ndimbati yarebye wahuje Rayon Sports na Espoir FC, wabereye kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo, ku wa 23 Ukwakira 2022. Warangiye Gikundiro itsinze ibitego 3-0.
Ni ubwa mbere Ndimbati yari yongeye gusubira kuri Stade nyuma yo gufungurwa.
Ku wa 29 Nzeri 2022, ni bwo Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge rwagize umwere Ndimbati ku cyaha cyo gusambanya umwana utarageza imyaka 18 y’ubukure no kumuha ibisindisha. Ubushinjacyaha bwari bwamusabiye gufungwa imyaka 25.
Ndimbati akiri muri gereza yarebaga imikino myinshi ya Rayon Sports kuri televiziyo, ariko ntiyigeze abona amahirwe yo kuyireba muri stade kuko yari afunze.
Aganira na IGIHE, Ndimbati yatangaje ko yashimishijwe cyane no kongera kureba ikipe yihebeye.
Ati “Kuba Rayon Sports itsinze Espoir FC ni ibintu bisanzwe kuko ikipe yacu ni iy’intsinzi, noneho kuba itsinze ari wo mukino wa mbere ndebye mvuye muri Kaminuza (gereza) ni ibintu bindenze. Byari itegeko kuri njye buri uko Rayon Sports yakinaga nabaga ndi imbere ya televiziyo cyangwa kuri Radio nyumva, kuko ni yo yari isoko y’ibyishimo byanjye.’’
Ndimbati yavuze ko abakinnyi ba Rayon Sports abemera kandi yizeye ko bazatanga umusaruro muzima.
Ati “Abakinnyi bose bakinira hamwe, batahiriza umugozi umwe, bagafatanya gushaka intsinzi, bose rero iyo bari mu kibuga icyizere kiba ari cyose. Abakinnyi ba Rayon Sports bose barashoboye, ntawe ukina wenyine n’ubu urabona ko bari guhanahana neza kugera ku izamu igitego cyajyamo bakishimana hamwe. Byandenze sinaherukaga ibintu nk’ibi.’’
Uyu mugabo rurangiranwa muri sinema yavuze ko Rayon Sports ye ayiha amahirwe yo kwegukana igikombe uyu mwaka.
Yakomeje ati “Ni itegeko, ubajije nka mwarimu, urebye aho Rayon Sports igeze, uko iri kwitwara muri shampiyona, abakinnyi n’abatoza ifite n’abafana tuyihora inyuma igikombe ntawe tukiburana nawe.’’
Rayon Sports iri ku mwanya wa mbere n’amanota 15 mu mikino itanu imaze gukina. Iyi kipe itozwa na Haringingo Francis iratanga icyizere ko ishobora kwitwara neza bitewe n’intangiriro yagize.
Ndimbati yafunguwe nyuma y’amezi atandatu n’igice yari amaze afungiwe muri Gereza ya Nyarugenge iri i Mageragere.
Izina Ndimbati riri mu amaze gushinga imizi muri Sinema Nyarwanda, by’umwihariko akaba azwi muri filime y’uruhererekane ya Papa Sava.
Izindi nkuru wasoma:
– Rayon Sports yanyagiye Espoir FC, Kiyovu Sports iva i Huye yemye (Amafoto na Video)
Amafoto: Ntare Julius



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!