Muri aya matora yabaye kuri iki Cyumweru, Muvunyi Paul wari usanzwe mu kanama k’inararibonye za Rayon Sports, yashyizwe kuri uyu mwanya hatabayeho amatora nyuma y’aho Gacinya Chance Denis wari usanzwe ayobora iyi kipe, bari bawuhataniye yatangaje ko amushyigikiye.
Muvunyi yasabye ko Gacinya amubera Visi Perezida unashinzwe ibya tekiniki, bagakomeza gukorana mu ikipe mu gihe bagenzi be bayoboranaga barimo Gakwaya Olivier wari Umunyamabanga Mukuru yashyizwe ku gatebe.
Mu magambo ya mbere Paul Muvunyi wari watanzwe nk’umukandida na Dr Emile Rwagacondo nawe wigeze kuyobora Rayon Sports, yanenze umuterankunga Skol ku ntica ntikize y’amafaranga aha iyi kipe avuga ko adahagije bityo mu bikorwa bya mbere agomba gukora ari ukuyavugurura byakwanga bagatandukana bagashaka abandi.
Yibajije uburyo Rayon Sports ihabwa akabari, ikintu abona ko ari gito cyane agereranyije n’ibyo uru ruganda rukura mu ikipe.
Ygize ati “Ibyo iduha si n’agatonyanga k’ibyo idukuramo, dukina tuyambaye, tubyina tuyambaye. Tugomba kuvugurura amasezerano, ikatwereka na yo ibyo igomba kudukorera bidufitiye inyungu. Ubu koko turi abo guhabwa akabari? Baduhaye se amadepo Karongi, bakayaduha Nyagatare cyangwa n’ahandi?”
Muri iki cyumweru uru ruganda rwagiranye amakimbirane na Rayon Sports ndetse bibanza gutangazwa ko bashobora gusesa amasezerano nubwo impande zombi zaje kwiyunga ibibazo bigakemuka.
Mu bandi bayobozi bashyizwe muri Komite ya Rayon Sports barimo Umubitsi wagizwe Muhire Jean Paul usanzwe ari Perezida wa Gikundiro Forever, mu gihe Umunyamabanga Mukuru yagizwe Kingi Bernard nk’Ushinzwe ibiro by’ikipe.
Kuva ku ya 23 Nyakanga 2017, nibwo Imena za Rayon Sports zatumije inama zatangarijemo ko inzego zose z’ubuyobozi ziseswa, hashyirwaho abantu batatu bayobora bakanareberera iyi kipe mu bikorwa bya buri munsi barimo Ngarambe Charles, Gacinya Chance na Rudasingwa JMV.



















TANGA IGITEKEREZO