Mu munsi ibiri ishize bamwe mu bakinnyi bakomeye muri Rayon Sports bagiye banga kwitabira imyitozo kubera amasezerano bari bahawe n’ubuyobozi ko bazahabwa amafaranga y’ibirarane by’amezi abiri n’agahimbazamusyi ku mikino ibiri iheruka ariko ntibyakorwa.
Nyuma y’aho bamenyesheje ubuyobozi ko badashobora kurira imodoka ngo bajye i Kirehe gukina n’ikipe yaho mu mukino wa shampiyona y’umunsi wa 11 kuri uyu wa Gatanu, bwamaze guhemba abakinnyi 18 gusa bazakina uyu mukino nk’uko umwe muri bo yabitangarije IGIHE.
Ati “Ubu abakinnyi bamaze kubona amafaranga ni 18 bagomba kuzakina na Kirehe FC. Abandi babihoreye ndetse n’abayobozi ntawe ushaka kugira icyo abivugaho. Hari abivumbuye bamaze kuva no mu itsinda rya whatsapp duhuriramo n’abayobozi kugira ngo babereke agahinda bafite.”
Aba 18 bahawe amafaranga y’ukwezi kumwe. Ntiharimo abakinnyi bari mu mvune n’abandi bose umutoza yagaragaje ko atazajyana na bo i Kirehe.
Si ubwa mbere ikibazo cyo guhemba igice kimwe cy’abakinnyi kigaragaye muri Rayon Sports kuko n’umwaka ushize cyavuzwemo cyane ndetse biteza umwuka utari mwiza.
Twagerageje kuvugana na Gakwaya Olivier, umuvugizi w’iyi kipe ntibyakunda kuko telefone ye itari iri ku murongo.
Rayon Sports ni yo iyoboye shampiyona kugeza ku munsi wa 10 wa shampiyona aho ifite amanota 26 irusha APR FC ya kabiri amanota abiri.



















TANGA IGITEKEREZO