Rayon Sports iri mu itsinda D hamwe na Gor Mahia, Young Africans na USM Alger muri CAF Confederation Cup.
Ku mukino iheruka gukina tariki 16 Gicurasi 2018 muri Tanzania yasuye Young Africans, abakinnyi bavuye kuri hoteli bajya ku kibuga bambaye amakabutura ariho ibirango bya Skol isanzwe iyitera inkunga.
Mu mategeko agenga amarushanwa ya CAF iyo ageze mu matsinda aho yerekanwa ku matelevisiyo yaguze uburenganzira, ibirango by’abaterankunga b’amakipe bigaragara gusa ku myenda bakinana umukino, Rayon Sports ikaba yarabirenzeho kuko ibirango bya Skol byagaragaye ku myenda mbere yawo kandi bikerekanwa ku mateleviziyo.
CAF ibicishije mu ibaruwa yanditswe tariki 28 Gicurasi 2018, yamenyesheje ubuyobozi bwa Rayon Sports ko yarenze ku mategeko bityo ihanishijwe gucibwa 1000 cy’amadorali ya Amerika (asaga ibihumbi 846 Frw) ndetse bunihanangirizwa kutazongera gukora amakosa nk’ayo mu mikino itaha.
Rayon Sports yageze mu matsinda ya CAF Confederation Cup 2018 isezereye Costa do Sol yo muri Mozambique ku bitego 3-2 mu mikino yombi, byatumye ihabwa akayabo k’ibihumbi 275 by’amadorali ya Amerika (asaga miliyoni 235 Frw).
Kugeza ubu mu itsinda D irimo, Rayon Sports imaze kunganya imikino yombi yakinnye na Gor Mahia mu rugo na Young Africans muri Tanzania, ikaba iri ku mwanya wa gatatu n’amanota abiri inganya na Gor Mahia ya kabiri, naho USM Alger ya mbere ikaba ifite ane mu gihe Young ifite rimwe.
Mu mukino ukurikira uzaba nyuma y’igikombe cy’Isi, Rayon Sports izakira USM Alger tariki 18 Nyakanga 2018 kuri Stade ya Kigali ihite inayisura tariki 29 uko kwezi mu mukino wo kwishyura mbere yo gusura Gor Mahia kuri Kenya tariki 19 Kanama 2018, ikazasoreza imikino y’amatsinda i Kigali yakira Young Africans ku wa 29 Kanama 2018.






Ibitekerezo 0