Iyi kipe yerekeje muri Kenya gukina umukino wo kwishyura na Gor Mahia mu marushanwa ya CAF Confederation Cup, ntawe uyiha amahirwe kuko yaherukaga gutsindwa na Mukura VS ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’Amahoro.
Byongeye kandi yagiye ifite abakinnyi 15 gusa aho kuba 18 nk’uko bisanzwe ndetse ikaba itari inafite inkingi zayo za mwamba Ndayishimiye Eric Bakame, Kwizera Pierrot, Hussein Tchabalala n’abandi bayivuyemo.
Hari kandi abari mu bihano nka Mukunzi Yannick na Christ Mbondi bamenyerewe cyane muri iyi kipe.
Gor Mahia ni imwe mu makipe akomeye mu Karere by’umwihariko itajya ipfa gutsindirwa ku kibuga cyayo Moi International Sports Centre Kasarani i Nairobi, mu mikino 10 iheruka akaba nta yindi kipe yari yarabashije kubikora.
Aya makipe yombi yari yaranganyije ibitego 2-2 mu mikino ubanza i Kigali, ariko mu wo kwishyura Rayon Sports ibifashijwemo na Bimenyimana Bonfils Caleb na Rutanga Eric, yatahanye amanota atatu.
Byari ishema kuri Rayon Sports yasesekaye i Kanombe Saa tatu n’igice z’ijoro, ariko yakirwa n’abafana batari benshi bari bitwaje indabyo zo gushimira abakinnyi.
Manishimwe Djabel uri mu bakinnyi bitwaye neza cyane kuri uyu mukino, yatangaje ko ikintu cyabafashije ari ukwigirira icyizere, ugushyira hamwe ndetse no kumenya imbaga y’abafana iba ibari inyuma bagomba gushimisha.
Yagize ati "Abantu ntabwo baduhaga icyizere ariko twe twari tucyifitiye hagati y’abakinnyi, abatoza ndetse n’abayobozi. Wari umukino ukomeye Gor Mahia yasabwa gutsinda natwe tubikeneye”.
Yavuze ko akazi gakomeye kari ku mukino wa nyuma mu matsinda bazakiramo Young Africans i Kigali, na wo basabwa gutsinda byanze bikunze, asaba abafana kuzabashyigikira uko bishoboka kose.
Kugeza ubu Rayon Sports ni iya gatatu mu itsinda n’amanota atandatu ikaba irushwa abiri na Gor Mahia na USM Alger, ziyoboye ariko zizahura ku munsi wa nyuma.
Bivuze ko iramutse itsinze yagira amanota icyenda ikaba yazamukana muri ¼ n’ikipe yaba yatsinze hagati ya Gor Mahia na USM Alger.



















Ibitekerezo 0