00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Rayon Sports yaguze Jules Ulimwengu kuri miliyoni 8 Frw

Yanditswe na Ngabo Roben
Kuya 30 January 2019 saa 04:08
Yasuwe :

Nyuma y’amezi atandatu gusa akinira Sunrise FC, rutahizamu Jules Ulimwengu yerekeje muri Rayon Sports aho agiye gusinya amasezerano y’imyaka ibiri, atanzweho miliyoni umunani z’amafaranga y’u Rwanda zirimo eshanu yahawe ku giti cye.

Kuri uyu wa Gatatu nibwo umunyamabanga wa Rayon Sports Itangishaka Bernard King, yahagurutse i Kigali yerekeza mu karere ka Nyagatare aho yagiye gushaka urwandiko rwemeza ko ikipe ya Sunrise FC irekuye rutahizamu wayo Ulimwengu Jules w’imyaka 19.

Uru rugendo rwakozwe nyuma yo kwishyura amafaranga miliyoni eshatu z’amafaranga y’u Rwanda kuri konti ya Sunrise FC na Miliyoni eshanu kuri konti y’uyu rutahizamu ukinira ikipe y’igihugu y’u Burundi y’ingimbi ariko akaba afite n’ubwenegihugu bw’u Rwanda ari nabwo akoresha muri shampiyona y’u Rwanda.

Jules Ulimwengu yemeye gusinya amasezerano y’imyaka ibiri muri Rayon Sports ariko akazayasinya avuye muri Niger, aho ari kumwe n’ikipe y’igihugu y’u Burundi ‘Intamba ku rugamba’ y’abatarengeje imyaka 20, aho bagiye kwitabira igikombe cya Afurika cy’ingimbi.

Ulimwengu na bagenzi be bazatangira iki imikino y’iki gikombe kuri uyu wa Gatandatu tariki 20 Mutarama 2019, saa 19:30 ubwo bazaba bahangana na Nigeria.

Ikipe ya Rayon Sports izamusinyisha amasezerano y’imyaka ibiri avuye muri Niger, imwitezeho gusimbura Bimenyimana Bonfils Caleb wamaze kwerekeza ku mugabane w’u Burayi.

Nubwo akiri muto mu myaka, Ulimwengu ahagaze neza muri shampiyona aho amaze gutsinda ibitego icyenda mu mikino 12 yakiniye Sunrise FC, mu gice kibanza cya shampiyona y’u Rwanda.

Abaye undi murundi ukiniye Rayon Sports wiyongera ku bandi bamubanjirije bitwaye neza mu myaka ishize nka; Masudi Djuma, Cédric Amissi, Fuadi Ndayisenga, Nizigiyimana Karim Makenzi, Kwizera Pierrot, Nahimana Shasir, Shaban Hussein Tchabalala na Caleb Bimenyimana.

Nyuma yo gutsinda ibitego icyenda mu mikino 12 ibanza ya shampiyona, Jules Ulimwengu yerekeje muri Rayon Sports
Ulimwengu w'imyaka 19 (uri inyuma) avuye muri Sunrise FC ayikiniye amezi atandatu gusa
Jules Ulimwengu uri kumwe n'ikipe ye y'igihugu mu gikombe cya Afurika yamaze kumvikana na Rayon Sports, yamutanzeho miliyoni umunani
Ulimwengu (wambaye inkweto z'umuhondo) na bagenzi be bageze muri Niger

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages