Kuri uyu wa Gatatu nibwo umunyamabanga wa Rayon Sports Itangishaka Bernard King, yahagurutse i Kigali yerekeza mu karere ka Nyagatare aho yagiye gushaka urwandiko rwemeza ko ikipe ya Sunrise FC irekuye rutahizamu wayo Ulimwengu Jules w’imyaka 19.
Uru rugendo rwakozwe nyuma yo kwishyura amafaranga miliyoni eshatu z’amafaranga y’u Rwanda kuri konti ya Sunrise FC na Miliyoni eshanu kuri konti y’uyu rutahizamu ukinira ikipe y’igihugu y’u Burundi y’ingimbi ariko akaba afite n’ubwenegihugu bw’u Rwanda ari nabwo akoresha muri shampiyona y’u Rwanda.
Jules Ulimwengu yemeye gusinya amasezerano y’imyaka ibiri muri Rayon Sports ariko akazayasinya avuye muri Niger, aho ari kumwe n’ikipe y’igihugu y’u Burundi ‘Intamba ku rugamba’ y’abatarengeje imyaka 20, aho bagiye kwitabira igikombe cya Afurika cy’ingimbi.
Ulimwengu na bagenzi be bazatangira iki imikino y’iki gikombe kuri uyu wa Gatandatu tariki 20 Mutarama 2019, saa 19:30 ubwo bazaba bahangana na Nigeria.
Ikipe ya Rayon Sports izamusinyisha amasezerano y’imyaka ibiri avuye muri Niger, imwitezeho gusimbura Bimenyimana Bonfils Caleb wamaze kwerekeza ku mugabane w’u Burayi.
Nubwo akiri muto mu myaka, Ulimwengu ahagaze neza muri shampiyona aho amaze gutsinda ibitego icyenda mu mikino 12 yakiniye Sunrise FC, mu gice kibanza cya shampiyona y’u Rwanda.
Abaye undi murundi ukiniye Rayon Sports wiyongera ku bandi bamubanjirije bitwaye neza mu myaka ishize nka; Masudi Djuma, Cédric Amissi, Fuadi Ndayisenga, Nizigiyimana Karim Makenzi, Kwizera Pierrot, Nahimana Shasir, Shaban Hussein Tchabalala na Caleb Bimenyimana.



















TANGA IGITEKEREZO