00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Rayon Sports yaguze myugariro w’Umunya-Tchad

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 9 June 2026 saa 10:44
Yasuwe :

Ikipe ya Rayon Sports yatangaje ko yasinyishije myugariro wo hagati, Charles Tchouplaou wakiniraga Ikipe ya Casric Stars FC yo mu Cyiciro cya Kabiri muri Afurika y’Epfo.

Uyu mukinnyi w’imyaka 25, wavukiye muri Cameroun ndetse ufite uburebure bwa metero 1,99, yageze muri Afurika y’Epfo muri Mutarama 2025.

Mbere yaho yakiniye CR Bernoussi muri Maroc, Colombe Sport na Apejes FC zo muri Cameroun.

Yabaye myugariro wa gatatu wo hagati uguzwe na Rayon Sports nyuma y’Umunye-Congo, Abbel Matumona Wakonda Kanda wakiniraga Amagaju FC na Nshuti Didier wavuye muri Gorilla FC.

Kugura aba bakinnyi bose bivuze ko hari abashobora gusohoka mu bari basanzwe muri iyi kipe ari bo Youssou Diagne, Tshimanga Ramazani Tshilembi na Bayisenge Emery basoje amasezerano, kongeraho Rushema Chris ugifite undi mwaka umwe.

Undi mukinnyi mushya wamaze kwinjira muri Rayon Sports ni Ndayishimiye Didier ukina hagati mu kibuga asatira izamu cyangwa ku ruhande rwose rw’iburyo, wavuye muri AS Kigali.

Umuyobozi wa Tekiniki muri Rayon Sports, Umufaransa Dylan Lienart, kuri uyu wa Kabiri yavuze ko bazagura abakinnyi bari hagati y’umunani na 12.

Mu bandi bavugwa muri Rayon Sports, bivugwa ko basinye hasigaye gutangazwa ni Ndikumana Fabio na Muhoza Daniel mu gihe kandi iyi kipe yifuza Iradukunda Elie ’Tatou’ na Hakizimana Zuberi bakinira Mukura VS.

Abandi ni Abarundi Muderi Akbar uri gusoza amasezerano muri Gasogi United na Henry Msanga uheruka gutandukana na Police FC.

Ni mu gihe mu bakinnyi bane Gikundiro yamaze kongerera amasezerano harimo Nshimimana Fabrice, Ishimwe Ganijuru Elie na Nshimiyimana Emmanuel ’Kabange’, bose bakina mu bwugarizi.

Charles Tchouplaou yari amaze umwaka n'igice muri Afurika y'Epfo nyuma yo kuva muri Maroc
Tchouplaou ahamagarwa mu Ikipe y'Igihugu ya Tchad

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages