Al Hilal SC yinjiye muri uyu mukino, ndetse ku munota wa kabiri ikinira mu rubuga rwa Rayon Sports, inabona igitego cya mbere cyatsinzwe na Abdelrazig Taha, waherejwe umupira na Jean Claude Girumugisha.

Iki gitego cyavuye ku ikosa ryakozwe na Aziz Bassane washatse gukura umupira imbere y’izamu awutera nabi ufatwa na Girumugisha wamucenganye na Uwumukiza Obed abona kuwutanga.

Al Hilal SC yakomeje no gushaka ikindi gitego ikoresheje uruhande rwa Girumugisha n’urwa Adama Coulibali, bazengerezaga ubwugarizi bwa Rayon Sports ariko Bayisenge Emery na Ramazani Tshimanga bakahagoboka.

Ku munota wa 37, Aziz Bassane yinjiye mu rubuga rw’amahina rwa Al Hilal SC, ariko Ernest Luzolo amushyira hasi, umusifuzi Nsabimana Celestin ahamya ko nta kosa ryabayeho areka umukino urakomeza.

Igice cya mbere cyarangiye Rayon Sports iri inyuma, ariko icya kabiri igitangirana imbaraga ari na ko ibyaza umusaruro umurindi w’abafana bayo bari buzuye muri Kigali Pele Stadium.

Umukino ugeze ku munota wa 59, Adama Coulibali yazamukanye umupira yinjira mu rubuga rw’amahina, asubiza inyuma ahereza mugenzi we Yasir Awad, ariko ateye mu izamu unyura hejuru yaryo gato.

Rayon Sports yashoboraga kubona igitego ku munota wa 63 ubwo Mugisha Didier yaherezaga umupira Aziz Bassane ari imbere y’izamu wenyine, ariko ananirwa kuwutereka mu izamu kugeza Madicke Kane awushyize muri koruneri.

Umutoza wa Rayon Sports, Bruno Ferry, yakuye mu kibuga Tambwe Gloire wari wananiwe kwisanga muri uyu mukino, ashyiramo Faustin Likau wagiye kongera imbaraga mu kibuga hagati.

Kwizera Olivier wari mu izamu rya Rayon Sports yari afite amafiyeri menshi nk’uko bisanzwe, kugeza ubwo imipira imwe n’imwe yatakazaga yashoboraga gutuma itsindwa igitego cya kabiri.

Likau wari winjiye mu kibuga asimbuye, yaboneye Rayon Sports igitego cyo kwishyura ku munota wa 77, ku mupira yahawe na Richard Ndayishimiye wasimbuye Yannick Bangala, awushyira ku mutwe umunyezamu wa Al Hilal SC ntiyamenya aho unyuze.

Rayon Sports yahise igira imbaraga zidasanzwe icurika ikibuga itangira gusatirana imbaraga, ndetse ku munota wa 89 yagerageje uburyo ku ishoti rikomeye rya Richard Ndayishimiye, ariko rinyura hejuru y’izamu.

Ku munota wa 90, Aziz Bassane yahawe ikarita y’umuhondo ya kabiri muri uyu mukino, ahita yerekwa ikarita y’umutuku asohoka mu kibuga.

Gikundiro yujuje imikino itanu idatsindwa, yagize amanota 36 ku mwanya wa gatanu. Aya iyanganya na Police FC ya kane yanganyije na Rutsiro FC 0-0, mu mukino wabereye mu Karere ka Rubavu.

Ni mu gihe Al Hilal yagumye ku mwanya wa mbere n’amanota 42.

Abakinnyi 11 Al Hilal SC yabanje mu kibuga
Abakinnyi 11 Al Hilal SC yabanje mu kibuga
Abakinnyi 11 Rayon Sports yabanje mu kibuga
Abakinnyi 11 Rayon Sports yabanje mu kibuga
Nsabimana Celestin ni we wayoboye umukino
Nsabimana Celestin ni we wayoboye umukino
Umusifuzi Nsabimana Celestin ari guha amabwiriza abakinnyi
Umusifuzi Nsabimana Celestin ari guha amabwiriza abakinnyi
Girumugisha ahanganye na Bigirimana Abedi wa Rayon Sports
Girumugisha ahanganye na Bigirimana Abedi wa Rayon Sports
Ernest Luzolo wa Al Hilal ahanganiye umupira na Aziz Bassane w Rayon Sports
Ernest Luzolo wa Al Hilal ahanganiye umupira na Aziz Bassane w Rayon Sports
Abdelrazig Taha ari gusiga Yannick Bangala wa Rayon Sports
Abdelrazig Taha ari gusiga Yannick Bangala wa Rayon Sports
Ernest Luzolo wa Al Hilal ashaka kunyuza umupira kuri Uwumukiza Obed wa Rayon Sports ngo awuhe Girumugisha
Ernest Luzolo wa Al Hilal ashaka kunyuza umupira kuri Uwumukiza Obed wa Rayon Sports ngo awuhe Girumugisha
Bigirimana Abedi ari kwmbura umupira Petrus Aprocius
Bigirimana Abedi ari kwmbura umupira Petrus Aprocius
Al Hilal na Rayon Sports byahanganiye amanota
Al Hilal na Rayon Sports byahanganiye amanota
Kwizera Olivier yari afite amafiyeri menshi yashoboraga gutsindisha Rayon Sports
Kwizera Olivier yari afite amafiyeri menshi yashoboraga gutsindisha Rayon Sports
Abafana ba Rayon Sports bari bafite umudiho udasanzwe
Abafana ba Rayon Sports bari bafite umudiho udasanzwe
Abafana ba Rayon Sports bari benshi muri stade
Abafana ba Rayon Sports bari benshi muri stade
Ibyishimo byari byose ku bafana ba Rayon Sports
Ibyishimo byari byose ku bafana ba Rayon Sports
Faustin Likau Pizzaro ashaka gushyira umupira wavuyemo igitego ku umutwe
Faustin Likau Pizzaro ashaka gushyira umupira wavuyemo igitego ku umutwe
Faustin Likau Pizzaro na Bigirimana Abedi bishimira igitego
Faustin Likau Pizzaro na Bigirimana Abedi bishimira igitego
Faustin Likau Pizzaro yishimira igitego
Faustin Likau Pizzaro yishimira igitego
Faustin Likau Pizzaro ashaka gushyira umupira wavuyemo igitego ku umutwe
Faustin Likau Pizzaro ashaka gushyira umupira wavuyemo igitego ku umutwe
Umunyezamu wa Al Hilal SC, Soufiane Farid, agiye gutanga umupira
Umunyezamu wa Al Hilal SC, Soufiane Farid, agiye gutanga umupira
Nsabimana Celestin asaba abakinnyi ba Al Hilal SC kwirinda amakosa
Nsabimana Celestin asaba abakinnyi ba Al Hilal SC kwirinda amakosa
Rayon Sports yabonye uburyo bwinshi mu minota ya nyuma
Rayon Sports yabonye uburyo bwinshi mu minota ya nyuma
Umunyezamu wa Al Hilal SC, Soufiane Farid, ari gupanga urukuta rwe neza
Umunyezamu wa Al Hilal SC, Soufiane Farid, ari gupanga urukuta rwe neza
Aziz Bassane asohoka mu kibuga nyuma y'ikarita itukura
Aziz Bassane asohoka mu kibuga nyuma y'ikarita itukura
Aziz Bassane wa Rayon Sports yeretswe ikarita itukura mu minota ya nyuma y'umukino
Aziz Bassane wa Rayon Sports yeretswe ikarita itukura mu minota ya nyuma y'umukino
Soufiane Farid yashimiye Imana nyuma y'inota rimwe bakuye kuri Rayon Sports
Soufiane Farid yashimiye Imana nyuma y'inota rimwe bakuye kuri Rayon Sports

Amafoto: Umwari Sandrine