Ikipe ya Rayon Sports yahagaritse ibiganiro yagiranaga n’ikipe ya Lydia Ludic (LLB) y’i Burundi, kugira ngo ibone umukinnyi Fiston Abdul Razak. Aya makipe yombi ntarimo kumvikana ku mafaranga Fiston azagurwa.
Perezida wa Rayon Sports, Murenzi Abdallah yatangarije IGIHE ko babaye basubitse ibiganiro, kugira ngo LLB ibone umwanya uhagije wo gutekereza kuri gahunda yo kugurisha Fiston, ndeste n’umukinnyi agirane ibiganiro n’ikipe ye.
Murenzi yagize ati “Ibiganiro twabaye tubisubitse. Dutegereje ko uruhande rwa gatatu (LLB) rufata icyemezo, kuko twe [Rayon Sport] twamaze kumvikana n’umukinnnyi.”
Murenzi avuga ko afite icyizere ko Fiston azakinira Rayon Sports, kuko umukinnyi ubwe yagaragaje ko ashaka kuyikinira. Gusa Murenzi yemeza ko adashyigikiye icyifuzo cya Fiston cyo kurega LLB mu ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Afurika (CAF), nk’uko yari yabitangarije umunyamakuru wa IGIHE. Yagize ati “Twe ntiyigeze atubwira ko agiye kurega. Twamushyigikira kuvugana n’ikipe kurusha kujya mu manza.”
Perezida wa LLB, Nindorera David Marandura ntiyaje mu Rwanda ku wa Gatatu, nk’uko byari biteganyijwe, bityo ibiganiro bikaba byakorerwaga kuri telefoni.
Rayon Sports yatangaga miliyoni zirenga 4 n’ibihumbi 500 (ibihumbi 7 by’amadolari ya Amerika) mu gihe LLB ishaka miliyoni zisaga 6 (ibihumbi 10 by’amadolari).



















TANGA IGITEKEREZO