Abakinnyi bavugwaga kuba birukanywe barimo Rukundo Jean Marie, Ndikumana Bodo, Ishimwe Kevin, Kanamugire Moses na Uwayezu Bernard.

Amakuru IGIHE ikesha umwe muri abo bakinnyi ni uko birukanywe kubera ko umutoza mushya Ivan Minneart yasanze badahuza n’umurongo yifuza kugenderamo.

Yagize ati "Ejo mu gitondo turi mu myitozo nibwo batubwiye ko batwirukanye tuzajye gushaka andi makipe. Ikibazo ni uko twari tugifite amasezerano kandi bakaba banatwirukanye nta kintu baduhaye kandi bakidufitiye ibirarane.”

Mu kiganiro IGIHE yagiranye n’Umunyamabanga wa Rayon Sports, Gakwaya Olivier, yavuze ko ayo makuru atari yo, ko nta mukinnyi wirukanywe, icyakora ngo hari abazasezererwa mu minsi iri imbere.

Gakwaya yagize ati “Kuko batarahabwa amabaruwa abasezerera baracyari abakinnyi bacu, barakora imyitozo nta kibazo Umutoza yarabaganirije ariko baracyari mu ikipe ya Rayon Sports, bazagenda ari uko igice cya mbere cya shampiyona kirangiye. Umutoza yashingiye ku mwanya bagenda bakinaho anareba umubare w’abo yifuza gusigarana.”

Gakwaya yakomeje avuga ko bateguje abo bakinnyi mbere kugira ngo batazatungurwa, ndetse ababishoboye babe bishakira andi makipe bazajyamo.

Yagize ati: “Kubibabwira mbere ni uburyo bwiza umutoza yakoresheje kugira ngo babe bashaka andi makipe cyangwa n’ iyabifuza nayo ikaba yatwegera tukavugana.”

Byavugwaga kandi ko abo bakinnyi basezerewe nta n’imperekeza bahawe, ariko Gakwaya yasobanuye ko buri wese azasezererwa hakurikijwe ibyo amasezerano afitenye n’ikipe avuga.

Abakinnyi bose bivugwa ko basezerewe nta n’umwe wari wagaragara mu bakinnyi 18 umutoza Ivan Minneart yakoresheje mu mikino ibiri ya shampiyona amaze gutoza, harimo uwo yatsinzemo Gicumbi FC ibitego bibiri ku busa n’uwo yanganyije na AS Muhanga ubusa ku busa.

Ishimwe Kevin na we byavugwaga ko yasezerewe muri Rayon Sports
Ishimwe Kevin na we byavugwaga ko yasezerewe muri Rayon Sports
Umukinnyi Rukundo Jean Marie
Umukinnyi Rukundo Jean Marie
Ndikumana Bodo umwe mu bavugwaga ko birukanywe
Ndikumana Bodo umwe mu bavugwaga ko birukanywe