Stade ya Kigali yakiriye uyu mukino ntabwo yari yakubise yuzuye nk’uko bisanzwe iyo Rayon Sports yakiriye kuko imaze iminsi iri mu bihe bibi byo kubura intsinzi mu mikino yikurikiranya, abafana bayo ntabwo bari mu mwuka mwiza.
Wari umukino wa mbere ku mutoza Robertinho nyuma yo kongera amasezerano muri Rayon Sports, n’umukino wa mbere kuri Bimenyimana Bonfils Caleb nyuma y’iminsi itanu ya shampiyona yari amaze adakina kubera ibihano yafatiwe na Ferwafa kubera imyitwarire mibi.
Iminota 90 y’umukino yihariwe na Rayon Sports yanawutsinze ariko inahusha ubundi buryo bwinshi bwari bwabazwe nko ku munota wa kane aho Donkor Prosper Kuka yateye ishoti rikomeye umupira unyura hejuru gato y'izamu rya Twagirimana Pacifique.
Uyu munyezamu yitwaye neza cyane mu gice cya mbere kuko yakuyemo imipira myinshi irimo n’uwo yakuyemo asigaranye na Bimenyimana Bonfils Caleb ku munota wa munani ariko ku bw’amahirwe make uhita usanga Bukuru Christophe utazuyaje ahita atera mu izamu atsindira Rayon Sports igitego cya mbere.
Iminota yakurikiyeho yakomeje kwiharirwa na Rayon Sports ariko Caleb na Sarpong bahusha ubundi buryo bune bwashoboraga kubyara igitego bituma igice cya mbere kirangira ari 1-0.
Mu gice cya kabiri umutoza Muhoza Jean Paul w’iyi kipe y’i Nyamagabe yakoze impinduka Shyaka Pierre Celestin asimbura Fabrice Irambona agamije kongera imbaraga mu busatirizi ariko ntibyagira icyo bitanga.
Ku munota wa 48 Rayon Sports yabonye igitego cya kabiri cyatsinzwe na Bimenyimana Bonfils Caleb ku kazi gakomeye yikoreye ubwe.
Yafashe umupira ari hafi y’umurongo ugabanyamo ikibuga kabiri ariruka agana ku izamu rya Amagaju FC acenga Ndikumana Tresor atera ishoti rikomeye ahindukiza Twagirimana ku nshuro ya kabiri.
Mu minota ya nyuma y’umukino Rayon Sports yinjije DaSilva Jonathan Raphael, Mutsinzi Ange Jimmy na Mugisha François ariko ntibagira icyo bahindura umukino urangira ari 2-0.
Mu wundi mukino Police FC yatsindiwe mu rugo na Bugesera FC 3-1, Seninga Innocent ababaza ikipe yahoze atoza bituma Rayon Sports ihita ifata umwanya wa gatatu n’amanota n’amanota 22 aho yaciye kuri Police FC yo yagumye ku manota 20.
Imikino yose y’umunsi wa 12 wa shampiyona
Ku wa Gatanu
– APR FC 0-0 Gicumbi FC
Ku wa Gatandatu
– AS Muhanga 0-0 AS Kigali
– Etincelles FC 2-1 Marines FC
– Mukura VS 2-0 Kirehe FC
– Espoir FC 0-2 SC Kiyovu
– Sunrise FC 2-0 Musanze FC
Ku Cyumweru
– Rayon Sports FC 2-0 Amagaju FC
– Police FC 1-3 Bugesera FC



































Amafoto: Ntare Julius




Ibitekerezo 0