00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Rayon Sports yahize kubona amanota 3 kuri Etincelles

Yanditswe na

Peter Aimable

Kuya 26 September 2015 saa 01:29
Yasuwe :

Muri iyi Weekend Shampiyona y’icyiciro cya mbere mu mupira w’amaguru irakomeza, Rayon Sports yahize kubona amanota 3 kuri Etincelles

Kuwa Gatandatu
SC Kiyovu vs Amagaju FC (Mumena)
Mukura vs Rwamagana city (Muhanga)
Etincelles FC vs Rayon Sports (Tam Tam)
Ku Cyumweru
AS Muhanga vs Musanze FC (Muhanga stadium)
Gicumbi FC vs FC Marines (Gicumbi)
AS Kigali vs Sunrise FC (Mumena)

Nyuma yaho itsindiwe mu mukino wa kabiri wa shampiyona ku wa Gatatu itsinzwe na AS Kigali, Rayon Sports football club irashaka gukuraho igisuzuguriro yihaniza Etincelles mu mukino bafitanye kuri uyu wa Gatandatu ku kibuga cya Tam Tam mu Mujyi wa Rubavu.

AS Kigali itozwa na Eric Nshimiyimanayatsinze Rayon Sports ibitego 2-1 iyitwara amanota atatu. Rayon Sports itozwa n’umufaransa David Donadei, ikomeje gukora ibishoboka byose ngo barebe ko bakura amanota atatu kuri Tam Tam.

Etincelles nayo, nta jambo rinini ifite mu mikino ibiri ishize kuko yayitsinzwe yose gusa nanone, uyu mutoza wa Rayon Sports David Donadei aramutse atsinzwe umukino wa kabiri wikurikiranya, byamutera igitutu gikomeye cyane kuko yasinye ko agomba gutwara iki gikombe gikinirwa n’amakipe 16.

David Donadei ukirwana kubaka iyi kipe yambara ubururu n’umweru akayigira ikipe ikomeye,yatakaje umukino wa AS Kigali mu gihe umutoza mushya wa Etincelles, umugande Kizito Iblahim azaba arwana no kureba ko yatsinda umukino we wa mbere dore ko yamaze gutsindwa imikino ibiri ibanza.

David Donadei ati "Turasabwa gukora cyane kuko bizadufasha kurema uburyo bwinshi bubyara ibitego imbere y’izamu. Turashaka kugaruka mu murongo nyuma yo gitsindwa na AS Kigali, ntago dushaka kongera gutakaza. Tuzitwara neza dushaka amanota atatu."

Uyu mufaransa ngo yizeye ko uko iminsi yicuma, iyi kipe atoza izagenda ibona umusaruro ushimishije, gusa akanavuga ko bisaba kwitwara neza kuko imbere hari imikino 28 uhereye kuwo bafitanye na Etincelles.

David Donadei, yagizwe umutoza mukuru wa Rayon Sports nk’umuntu ugomba kuyihesha igikombe nyuma yaho ubuyobozi bw’iyi kipe bwari bumaze kwanga kongerera amasezerano Kayiranga Baptiste wayifashije kugera kugera ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’Amahoro cyatwawe na Police FC ku gitego 1-0.

N’ubwo Donadei avuga ibi, umutoza wungirije muri Etincelles Mutarambirwa Djabir nawe akeneye kureba ko iyi kipe y’i Rubavu yatsinda umukino wayo bwa mbere nyuma yo gutsindwa na APR 1-0 ndetse n’ibitego 2-0 yasengerewe na Rwamagana City.

Mutarambirwa waciye muri APR, Etincelles na Police FC ati "Turasabwa gutsinda uyu mukino kuko twarakubititse mu mikino iheruka. Ndabizi Rayon Sports ni ikipe nziza, nakinnye nabo nk’umukinnyi ariko ubu biratandukanye. Twiteguye umukino neza, twizeye ko buri kimwe twapanze kizagenda neza. Tuzitanga bishoboka."

Kuri uyu wa gatandatu kandi, Amagaju FC araba ari mu ruzinduko i Kigali asura Kiyovu Sports ku kibuga cya Mumena, Mukura yakire Rwamagana City kuri Stade Muhanga mu gihe kuri Tam Tam i Rubavu, Etincelles iraba yakira Rayon Sports.

Ku cyumweru, Musanze FC izaba yasuye AS Muhanga kuri Stade Muhanga, Gicumbi yakire Marines mu gihe AS Kigali izaba yisobanura na Sunrise ku Mumena.

Nyuma y’umunsi wa gatatu wa shampiyona y’u Rwanda "Azam Rwanda Premier League", Police FC iyoboye urutonde n’amanota arindwi (7), AS Kigali, Bugesera Rwamagana City, APR, Espoir n’Amagaju ziranganya amanota ane (4) mu gihe Rayon Sports, Marines, Musanze, Mukura, Sunrise na APR FC zo zinganya amanota atatu.

Amakipe nka Kiyovu Sports ifite amanota abiri (2), Gicumbi FC na Bugesera zibitse inota rimwe (1) naho AS Muhanga na Etincelles ziri ku myanya y’inyuma zifite ubusa bw’amanota.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages