00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Rayon Sports yahozaho?

Yanditswe na Iradukunda Olivier
Kuya 27 July 2026 saa 12:02
Yasuwe :

Ikipe ya Rayon Sports ni imwe mu makipe yatangiye CECAFA Kagame Cup neza, aho yatsinze ibitego 2-0 mu mukino wa mbere yahuyemo na KVZ SC yo muri Zanzibar.

Ni umukino wabereye muri Stade Amahoro ku Cyumweru, tariki ya 26 Nyakanga 2026, ukaba wari uwa mbere w’irushanwa ku bakinnyi bayo biyerekaga abafana babo, dore ko uwa mbere wari uwa gicuti batsinzemo Gor Mahia ibitego 2-0 ku Munsi w’Igikundiro.

Ibyo twabonye Rayon Sports ikina na KVZ SC

Urebye umusaruro w’umukino wari mwiza mu kibuga, dore ko abakinnyi ba Rayon Sports batanze imbaraga zabo zose bagacyura intsinzi. Gusa bamwe bibaza niba izahozaho.

Mu bakinnyi 11 Rayon Sports yabanje mu kibuga, Ganijuru Ishimwe Elie na kapiteni wayo Nshimiyimana Emmanuel ‘Kabange’, ni bo basanzwe muri iyi kipe bonyine, abandi bose bari bashya.

Umunyezamu wa Rayon Sports, Dande Junior, yatahanye amanota yuzuye nyuma y’uko nta gitego na kimwe yinjijwe mu izamu rye. Nubwo nta mipira myinshi yatewe n’ubusatirizi bwa KVZ SC, yakuyemo umupira umwe wabazwe washoboraga kuvamo igitego.

Ubwugarizi bwa Rayon Sports bwari buhagaze neza, dore ko nta mipira y’imiterekano yaba koruneri cyangwa coup-franc yabonetse hafi y’izamu ku buryo yateza ikibazo iyi kipe.

Kwakira umupira neza no kumenya uho awutanga, ni kimwe mu byiza bya myugariro ngenderwaho wa Rayon Sports, Charles Tchouplaou, uba ari gufatanya na Wakonda Abdel Matumona na we ugerageza kuzamuka agafasha abakinnyi bo mu kibuga hagati.

Nshimiyimana Emmanuel na Ganijuru Elie bakina mu mpande z’ubwugarizi, bagaragaje ko ubushobozi bwabo bwo kuzamuka, kandi bakagarukira igihe baramutse babukomeje bwafasha Rayon Sports y’ahazaza.

Mu kibuga hagati ha Rayon Sports ni ho ubona ko hagikeneye gushyirwamo imbaraga, kuko abakinnyi bayo bagerageza kugumana umupira cyane, bigatuma habamo amakosa adakenewe, cyangwa kwamburwa umupira bitari ngombwa.

Issa Djiguiba ni umwe mu bakinnyi bakunzwe n’abakunzi ba Rayon Sports kubera gucenga abakinnyi benshi, ndetse akamenya gutanga umupira neza, gusa na we akeneye kwigengesera mu kumenya igihe arekurira umupira kuko uko akorerwaho amakosa, hari ibyago byinshi byo kugira imvune.

Boris Gbenou ukina mu kibuga hagati yagaragaje urwego rwo hasi, kuko asa nk’umukinnyi unaniwe cyangwa utaragira imyitozo myinshi, dore ko agwa inshuro nyinshi mu kibuga, cyangwa se akaba ari we ukora amakosa adakenewe.

Uyu mwanya ukwiriye kuba uwa Iradukunda Elie Tatou wagerageje kurema uburyo bwinshi bw’igitego mu gice cya kabiri, ndetse anakorerwaho ikosa ryavuyemo penaliti na yo yavuyemo igitego.

Ubusatirizi bwa Rayon Sports bwagerageje amashoti 12 agana ku izamu, ariko rimwe gusa aba ari ryo rivamo igitego.

Nizeyimana Mubaraka aracyagaragaza urwego nk’urwa Habimana Yves wakiniraga iyi kipe mu mwaka ushize.

Ni umukinnyi ukwiriye kujya asimbura kuko kwakira imipira ntabikora neza, hanyuma mu kibuga hakabanzamo Kameni Herman Junior kuko mu minota mike amaze gukina yatsinze igitego kimwe atanga n’undi mupira uvamo ikindi.

Rayon Sports nshya yatangiye guha ibyishimo abakunzi bayo

Rayon Sports y’impinduka

Ugiye gupima umusaruro wa Rayon Sports kuri uyu mukino wonyine byaba bisa no kwibeshya, kuko iyi kipe iracyafite imikino myinshi iri imbere, yaba muri CECAFA Kagame Cup ikomeje, CAF Confederation Cup n’andi marushanwa y’imbere mu gihugu.

Iyi kipe iri kwiga umuco wo gukora ibyayo bucece, dore ko yari ikipe ifatwa nka ‘birihanze’ kuko amakuru yose yayo yajyaga hanze nta rutangira, ndetse buri mukinnyi abayeho uko ashaka.

Iyi kipe iri kuba hamwe kuva yatangira kwitegura umwaka w’imikino, imyitozo yayo iba mu ibanga, mu gihe mu busanzwe yahaga ikaze n’abafana bakayikurikirana nta nkomyi.

Ibi biri mu bifashe umutoza Haringingo Francis n’abo bari gukorana, mu kubaka ikipe atuje ndetse ku Cyumweru yabanje mu kibuga Abanyarwanda batatu mu kibuga nk’uko azajya abikora muri Shampiyona itaha.

Ubuyobozi bwa Rayon Sports bufite intego zo kubaka ikipe ikomeye, dore ko na nyuma y’umukino wa KVZ FC, Perezida wayo Murenzi Abdallah, yagaragaje ko biteguye “kongeramo abandi bakinnyi igihe abatoza babasaba”.

Ku mukino utaha, Rayon Sports izakina na Tusker FC yo muri Kenya. Ni ikipe na yo idakomeye cyane kuko umwaka ushize yabaye iya cyenda muri Shampiyona ya Kenya yegukanywe na Gor Mahia iheruka gutsindwa na Rayon Sports ibitego 2-0 mu mukino wa gicuti.

Igipimo cyiza kuri Rayon Sports ni Al Hilal SC yegukanye Shampiyona y’u Rwanda mu mwaka ushize, dore ko iyi kipe yo muri Sudani iri gutozwa na Guy Bukasa wanyuze muri Gikundiro.

Rayon Sports ikomereje ku musaruro iriho yagera heza, dore ko kimwe mu bibazo yagiraga cy’amikoro gisa n’aho cyahawe umurongo nyuma y’uko ibonye abaterankunga bazayiha agera kuri miliyari 2 Frw mu mwaka w’imikino utaha.

Iyi kipe kandi iraca amarenga ko umushinga wayo wo kubaka ikipe ihatana bihoraho ushobora gushoboka, dore ko umwe mu bakinnyi uwo mushinga ushingeyeho ari we Muhoza Daniel, yatsinze igitego agihabwa umwanya mu mukino wa KVZ SC.

Gikundiro iheruka CECAFA Kagame Cup mu 1998, icyo gihe ikaba yarayikuye muri Zanzibar. Niramuka yegukanye iri rushanwa kuri iyi nshuro, izaba igaragaje ko ifite intego nzima mu mwaka w’imikino wa 2026/27, aho yifuza gutwara BK Pro League iheruka mu 2019.

Rayon Sports mu muvuno mushya wo kubaka ikipe ihatana ku rwego mpuzamahanga

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages