Ku wa Kane w'icyumweru gishize nibwo ubuyobozi bw’ikipe ya Rayon Sports bwasohoye imodoka nshya y’iyi kipe mu igaraje rya Akagera Business Group, mu muhango witabiriwe n’abafana benshi b’iyi kipe.
Ubwo abakinnyi ba Rayon Sports batungukaga mu mujyi wa Gicumbi ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kabiri, abafana bari benshi ndetse abamotari bamwe biyemeza gukurikira iyi modoka bavuza amahoni.
Iyi kipe yakoze ku buryo mu rugendo rwayo, imbere hagendaga moto ifite umubyimba nk'uwizikoreshwa na polisi iyo iyoboye urugendo. Yari itwawe n'umufana wayo ukomeye, Nkundamatch w'i Kirinda.
Iyi modoka yo mu bwoko bwa Foton AUV yari yamuritswe ku itariki ya 28 Ugushyingo 2018. Yakozwe n’uruganda rwa Beiqi Foton Motor Co Ltd rwo mu Bushinwa, igurwa miliyoni 100 Frw.
































Amafoto: Ntare Julius




Ibitekerezo 0