00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Rayon Sports yakiriye Umunye-Congo ukina hagati mu kibuga

Yanditswe na Byiringiro Osée Elvis
Kuya 24 December 2025 saa 01:45
Yasuwe :

Ikipe ya Rayon Sports yakiriye Umunye-Congo Kitoko Likau Faustin ’Pizzaro’, umukinnyi w’imyaka 23 ukina mu kibuga hagati, aho impande zombi zigiye gusoza ibiganiro ku buryo ashyira umukono ku masezerano.

Likau Faustin yaherukaga mu Rwanda mu byumweru bibiri bishize, aho yumvikanye n’iyi kipe ko azayisinyira amasezerano y’imyaka ibiri n’igice.

Kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 24 Ukuboza 2025, ni bwo yageze i Kigali aho yakiriwe n’abo mu Ikipe ya Rayon Sports.

Bivugwa ko uyu mukinnyi uzwi ku izina rya Pizzaro, wakiniraga Flambeau du Centre FC yo Burundi, ahabwa na Gikundiro miliyoni 21 Frw nyuma yo kuyisinyira.

Muri Kanama 2024 ni bwo Likau Faustin yavuye muri AC Dynamique yo muri Repubilika Iharanira Demokarasi ya Congo, asinyira Flambeau du Centre amasezerano y’imyaka ibiri, ariko harimo ko ayo masezerano narangira azahita asubira muri AC Dynamique.

Rayon Sports yumvikanye na Kitoko Likau Faustin ibihumbi 15$ bingana na miliyoni 21 Frw, ariko uyu mukinnyi akiyumvikanira na Flambeau du Centre na AC Dynamique ku igabana ry’amafaranga yaguzwe.

Mu gihe yasinyira iyi kipe yambara ubururu n’umweru, ni umwe mu bo itekerezaho kuzifashisha muri uyu mwaka w’imikino 2025/26 uhereye ku mukino wa FERWAFA Super Cup izahuramo na APR FC tariki ya 10 Mutarama.

Umunye-Congo Kitoko Likau Faustin 'Pizzalo' yageze i Kigali gusinyira Rayon Sports
Likau Faustin yakiniraga Flambeau du Centre FC yo mu Burundi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages