Ivan yavuze ko mu biganiro yagiranye na bamwe mu bayobozi b’iyi kipe mu minsi ishize yababwiye ko amafaranga bari bamusigayemo yayabasoneye kugira ngo agabanye umutwaro kuri iyi kipe yahozemo nibura ibashe gushyira umutima ku gutwara igikombe cy’amahoro.
Ati “Amafaranga bari bandimo narayabarekeye. Simbabaraho ideni ukundi.”
Nubwo Ivan yanze kuvuga amafaranga iyi kipe yari imurimo, bivugwa ko Rayon Sports yari ifitiye uyu mugabo ideni ry’ukwezi kumwe rinaga n’ibihumbi bine by’amadorali ya Amerika, arenga miliyoni eshatu mu mafaranga y’u Rwanda.
Ivan Jacky yasezeye muri Rayon Sports nyuma y’amezi ane ayitoza, icyo gihe yatangaje ko arambiwe no guhora abeshywa, kudahemberwa ku gihe ndetse n’urusobe rw’ ibibazo byari muri Rayon Sports ahitamo kwerekeza muri AFC Leopards yo muri Kenya yari imaze iminsi imurambagiza.
Ivan yabwiye IGIHE ko yishimira kuba yaratoje ikipe ikomeye nka Rayon Sports afata nk’iya mbere mu gihugu ariko ababazwa n’uburyo idatera imbere, nyamara ifite amahirwe yo kuba yanayobora akarere muri ruhago.
Yagize ati “Rayon Sports ni ikipe nziza ifite abafana benshi kandi bayikunda. Birashoboka ko nazayigarukamo ariko hari ibigomba kubanza gukemuka, ubu sinavuga ngo nzayijyamo igihe iki n’iki.”
Umuryango wa Rayon Sports niwo ushaka ko uyu mutoza wagiye yari amaze gukundwa n’abafana agaruka agakorana na Masoudi Djuma wahoze amwungirije.
Ivan Jacky Minnaert yatangaje ko adateze kugaruka mu ikipe ya Rayon Sports mu gihe hakiri ibibazo bitarakemuka, ndetse n’ ubuyobozi burangajwe imbere na Gacinya Denis butarahinduka.



















TANGA IGITEKEREZO