Umukino wabaye kuri uyu wa Gatatu warangiye iyi kipe yambara ubururu n’umweru itsinze Young Africans yo muri Tanzania igitego kimwe ku busa cya Bimenyimana Bonfils Caleb.
Iki gitego cyatumye iyi kipe yari mu itsinda rimwe na US Alger, Gor Mahia na Young Africans irangiza itsinda ari iya kabiri n’amanota icyenda, mu gihe US Alger yo yasoje ari iya mbere n’amanota 11.
Mbere y’umukino, muri Kigali haguye imvura nyinshi cyane ariko ntiyakanze abakunzi ba Rayon Sports bari bageze muri stade n’abari ku mirongo hanze bashaka kwinjira ngo bihere ijisho umukimo w’amateka.
Iyi kipe ihagarariye u Rwanda niyo yatangiye neza mu minota 10 ya mbere ibona uburyo bubiri bukomeye bwose bwa Rutanga Eric ariko bumwe bujya hanze ubundi bugarurwa na Haji Shaibu.
Rayon Sports yongeye kubona uburyo bw’igitego ku munota wa 12 ku mupira Manishimwe Djabel yateye ugana mu izamu rya Young Africans urenga ba myugariro, Bimenyimana Bonfils Caleb ashyizeho umutwe uca hejuru.
Young Africans nayo yabaye nk’ikangutse isatira izamu rya Rayon Sports, ku munota wa 17 Deus Kaseke ku mupira yari ahawe na Matheo Anton ariko umunyezamu Bashunga Abouba arawufata.
Bimenyimana witwaye neza muri Kenya atsinda igitego cya mbere Rayon Sports ihura na Gor Mahia, niwe waje gufungura amazamu ku munota wa 19 ku mupira yari ahawe na Nyandwi Saddam.
Young Africans yakomeje gushaka igitego cyo kwishyura ariko inshuro nyinshi yageze imbere y’izamu igasanga kapiteni Rwatubyaye Abdul ahagaze neza kimwe na Mutsinzi Ange na Mugabo Gabriel bafatanyaga.
Mu gice cya kabiri, Umutoza Roberto Oliveira Gonçalves do Carmo uzwi nka “Robertinho” utari ufite amahitamo menshi ku ntebe y’abasimbura kuko yari afite abakinnyi batandatu aho kuba barindwi, yakomeje kugirira icyizere abo yari yabanjemo.
Manishimwe Djabel na Muhire Kevin bakomeje nabo kwerekana ubuhanga, bashimisha abafana ku macenga yabo n’udupira tugufi bahererekanyaga.
Byatumye abakinnyi ba Young Africans babakoreraho amakosa menshi ndetse Abdallah Haji Shaibu ahabwa ikarita y’umuhondo.
Umutoza wa Young Africans, Mwinyi Zahera, yabonye ko ibyo yasabye abakinnyi be bitari buborohere akora impinduka akuramo Shaibu Abdallah yinjiza Pato Ngonya.
Uko gusimbuza ntacyo kwahinduye ku mikinire ya Rayon Sports kuko yakomeje kwiharira umupira, bituma abakinnyi ba Young Africans nabo amakosa akomeza kuba menshi.
Daudi Loth ku ruhande rwa Young Africans byamuviriyemo guhabwa ikarita y’umuhondo ku ikosa yakoreye Donkor Parosper Kuka.
Young Africans yongeye gusimbuza havamo Makambo Heritier hinjira Yussufu Mhilu na Robertinho ahita akora impinduka za mbere akuramo Bimenyimana Caleb watsinze igitego yinjiza Yassin Mugume.
Uko iminota yagendaga igera ku musozo niko umurindi w’abafana warushagaho kwiyongera, bamwe bacanye umuriro kubera ibyishimo.
Uko amakipe yasoje imikino mu itsinda D ahagaze
1. USM Alger (11)
2. Rayon Sports (9)
3. Gor Mahia FC (8)
4. Young Africans (4)
Abakinnyi 11 babanje mu kibuga ku mpande zombie
Rayon Sports: Bashunga Abouba, Mutsinzi Ange, Mugabo Gabby, Rutanga Eric, Rwatubyaye Abdul (C), Caleb Bimenyimana, Mugisha François, Manishimwe Djabel, Muhire Kevin, Donkor Prosper na Nyandwi Saddam.
Yanga SC: Benno Kakolanya, Gadiel Micael, Pius Buswita, Kevin Yondani (C), Haji Shaibu, Heritier Makambo, Ibrahim Hajibu, Matheo Simon, Deus Kaseke, Andrew Chikupe, Daudi Loth.
Kanda hano urebe andi mafoto menshi
Amafoto: Niyonzima Moise



















TANGA IGITEKEREZO