00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Rayon Sports yaneguwe kugendera muri KBS, ijya gukina na APR iri mu zizwi nka V8 (Amafoto)

Yanditswe na IGIHE
Kuya 22 January 2017 saa 02:54
Yasuwe :

Rayon Sports yaraye itunguye abantu benshi by’umwihariko abari kuri Stade Amahoro bari bagiye kureba umukino wari ugiye kuyihuza na APR FC, ubwo yageraga ku kibuga muri Land cruiser VX (zizwi nka V8) imodoka zizwiho kugendamo abanyacyubahiro.

Ibi Rayon Sports ibikoze nyuma y’aho muri Nzeri 2016, mu irushanwa ryabanjirije shampiyona ryari ryateguwe na AS Kigali, iyi kipe yari yatunguye benshi igera kuri Stade Amahoro mu modoka zitwara abagenzi za KBS (Kigali Bus Services), hari ku mukino yanyagiwemo na APR FC ibitego 3-0.

Abantu banyuranye bakurikiranira hafi iby’umupira w’amaguru bagaye ibyakozwe n’iyi kipe, bagaragaza ko bitari bikwiye ko igenda mu modoka zitwara abagenzi.

Gusa ku mukino wa shampiyona waraye uhuje izi kipe, Rayon Sports yakoze ibidasanzwe igera ku kibuga muri land cruiser esheshatu , byatumye abantu benshi bahurura bajya kuzireba.

Buri modoka imwe yagendagamo abakinnyi batatu.

V8 zari zitwaye abakinnyi ba Rayon Sports zinjira kuri Stade Amahoro
Abakinnyi ba Rayon Sports bageze ku kibuga muri V8 esheshatu
Buri modoka yagendagamo abakinnyi batatu b'iyi kipe ifite inkomoko i Nyanza
Abakinnyi bari kujya mu modoka nyuma y'umukino
Abantu benshi bari bashungereye bitegereza imodoka abakinnyi ba Rayon Sports bari barimo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages