00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Rayon Sports yanganyije na Bugesera FC biyibuza kwisubiza intebe y’icyubahiro

Yanditswe na Evariste Nsengimana, Ntare Julius
Kuya 9 March 2019 saa 09:21
Yasuwe :

Ikipe ya Rayon Sports yanganyije na Bugesera FC igitego 1-1, igira amanota 44, biyibuza amahirwe yo kwisubiza umwanya wa mbere ku rutonde rw’agateganyo ruyobowe na APR FC ifite amanota 45.

Ni umukino w’umunsi wa 20 wa Shampiyona y’umupira w’amaguru mu Rwanda, wabereye kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo ku mugoroba wo ku wa 8 Werurwe 2019.

Uyu mukino Rayon Sports yawutangiye isatira ishaka intsinzi no kwisubiza umwanya wa mbere iherukaho ku munsi wa 19 wa shampiyona, ubwo yatsindaga Gicumbi FC 1-0 ariko iwumaraho amasaha macye kuko mukeba wayo APR FC yahise iwisubiza nyuma yo gutsinda Marines FC 2-0.

Uyu mukino waranzwe n’ishyaka ku mpande zombi, ku munota wa kabiri, Mugisha Gilbert wa Rayon Sports yateye ishoti rikomeye umupira ukurwamo n’umuzamu wa Bugesera FC, Nsabimana Jean de Dieu bakunze kwita Shaulin.

Rayon Sports yakomeje kotsa igitutu Bugesera FC. Ku munota wa gatatu, Iradukunda Eric bakunze kwita Radu yateye ishoti rikomeye ariko rifata ku giti cy’izamu, ku munota wa karindwi Rutanga nawe ahusha igitego cyari cyabazwe.

Rayon Sports yakomeje gusatira ariko amahirwe ntiyayisekera kuko ku munota wa 18, Bugesera FC yaje gutsinda igitego cyiza, cyatsinzwe na Nzigamasabo Steve ku mupira mwiza yari ahawe na Samson Irokan Ikecukwu.

Rayon Sports yakomeje kotsa igitutu izamu rya Bugesera FC, ihusha uburyo bwinshi bwashoboraga kuvamo ibitego. Nko ku munota 54, Jules Ulimwengu yahushije penaliti yahawe ku ikosa ryari rikorewe Raphael Da Silva mu rubuga rw’amahina.

Rayon Sports yakomeje kotsa igitutu Bugesera FC maze ku munota wa 77, rutahizamu Jules Ulimwengu ayishyurira igitego yatsindishije umutwe, ku mupira yari uhawe na Iradukunda Eric Radu, nyuma y’uko umunyezamu awufashe ntawukomeze.

Bugesera FC yongeye gushakisha igitego aho ku munota wa 81, Ahishakiye Jacques yahushije ikindi gitego cyari cyabazwe, ku mupira yateye ukagarurwa n’umutambiko w’izamu.

Mu minota ya nyuma, impande zombi zakomeje gushakisha ibitego ariko umukino urangira ari 1-1, bituma Rayon Sports iguma ku mwanya wa kabiri n’amanota 44 irushwa rimwe gusa na mukeba APR FC, mu gihe Bugesera iri ku mwanya wa 10 n’amanota 23.

Rayon Sports yari yakoze impinduka ebyiri mu bakinnyi 11 babanjemo hazamo Mugisha Gilbert na Mugheni Fabrice
Bugesera FC niyo yari yakiriye uyu mukino kuri Stade ya Kigali nyuma y'uko ikibuga cyayo gihagaritswe
Nzigamasabo Steve yafunguye amazamu ku munota wa 18 w'umukino ku mupira wari uhinduwe na Ikechukwu Samson
Mazimpaka Andre wari umaze imikino itandatu atinjizwa igitego, ntacyo yabashije gukora kuri uyu mupira w'umutwe
Nzigamasabo yishimira igitego
Umunyezamu Nsabimana Jean De Dieu 'Shaulin' wa Bugesera FC yishimira igitego cy'ikipe ye
Abakinnyi ba Rayon Sports bababajwe n'igitego batsinzwe mu gihe byari ibyishimo ku ruhande rwa Bugesera FC
Donkor Prosper wari ufite amakarita atatu y'umuhondo na Michael Sarpong wavunitse bareba ikipe yabo itsindwa
Umunyezamu wa Bugesera FC Nsabimana Jean De Dieu yagize amahirwe umupira watewe na Radu ugonga izamu
Jules Ulimwengu ntiyorohewe n'uyu mukino
Manishimwe Djabel yakoreweho amakosa menshi muri uyu mukino kugeza ubwo asimbuwe yavunitse
Nimubona Emery wa Bugesera FC ahanganiye umupira na Mugisha Gilbert
Umutoza wungirije wa Rayon Sports Wagner do Nascimento Silva yifashe mu mutwe ubwo bari batangiye igice cya kabiri bahusha ibitego
Ntabwo wari umunsi mwiza ku mutoza Robertinho
Manishimwe Djabel yavuyemo ku munota wa 53 yavunitse, asimburwa na Bukuru Christophe
Rayon Sports yahawe penaliti ku ikosa Nkusi Prince yakoreye kuri Raphael Da Silva
Jules Ulimwengu ntiyabashije kuyinjiza, ifatwa n'umunyezamu
Umunyezamu wa Bugesera FC Nsabimana Jean De Dieu yamwenyuraga nyuma yo gufata penaliti ya Ulimwengu
Robertinho ajya inama n'abatoza bamwungirije
Umutoza wa Bugesera FC Seninga Innocent atanga amabwiriza kuri myugariro w'ikipe ye
Bugesera FC yageragezaga gutinza iminota
Abafana ba Rayon Sports bari bahangayikishijwe n'uko ikipe yabo yahushaga ibitego byinshi
Rayon Sports yishyuye igitego ku munota wa 77 gitsinzwe na Jules Ulimwengu ku mupira wahinduwe na Iradukunda Eric Radu
Rayon Sports bishimiye iki gitego cyabafashije kubona inota rimwe
Abafana batangiye gusohoka ku munota wa 80
Djabel Manishimwe yavunikiye muri uyu mukino
Yagiye gushimira abafana ahambiriye

[email protected]

Amafoto: Ntare Julius


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages